Uyu munsi Yesu aratura iwawe, ibintu bigomba guhinduka/Ev Ndayisenga Esron

Uyu munsi Yesu aratura iwawe,ibintu bigomba guhinduka/Ev Ndayisenga Esron

Lk 19:1-10
[1]Yesu agera i Yeriko, arahanyura.

[2]Nuko hariho umuntu witwaga Zakayo, yari umukoresha w’ikoro mukuru kandi yari umutunzi.

[3]Ashaka kureba Yesu ngo amenye uko asa, ariko ntiyabibasha kuko abantu bari benshi kandi ari mugufi.

[4]Arirukanka ajya imbere, yurira umuvumu ngo amurebe kuko yari agiye kunyuraho.

[5]Yesu ahageze arararama aramubwira ati “Zakayo, ururuka vuba kuko uyu munsi nkwiriye kurara iwawe.”

[6]Yururuka vuba amwakira anezerewe.

[7]Abantu bose babibonye barabyivovotera bati “Dorere, agiye gucumbika ku munyabyaha!”

“Nshuti wikwita kubyo abantu bavuga kuko bo bagira ayabo.Imana iyo itabara ntiyita kuri ibyo ahubwo yitaye ku mutima uciye bugufi wa Zakayo.Urifuza ko anyura iwawe ngo akemure ibibazo bihari??*

Nahanyure ukire indwara y’umubiri n’iy’umutima.
Nahanyure ubone akazi.
Nahanyure amadeni yishyurwe.
Nahanyure agukirize abana,umutware n’umufasha.
Nahanyure akureho kunnyohaguzwa mu macumbi.
Nahanyure atsinde imanza.
Nahanyure ubone ibyawe wanyazwe ukabihuguzwa.
Nahanyure nahanyure nahanyure.

Mbifurije ko iki cyumweru kibabera cyiza.