Uzuza ibyo usabwa ubone guhabwa ibyo usaba – Ev. Ngabirinda Aimable
Yesu ashimwe torero ry’Imana, nitwa Aimable Ngabirinda ndi umukristo mu itorero rya Gihundwe nkaba nkinguriwe irembo ryo kuganira namwe ijambo ry’Imana, muri uyu mwanya mwiza w’amasengesho munyemerere dusome ijambo dusanga mu rwandiko twandikiwe Abaheburayo 10:36,” kuko mukwiriye kwihangana kugirango ni mumara gukora ibyo Imana ishaka muzahabwe ibyasezeranijwe”
Iri jambo ryandikiwe abantu bari baramaze kwakira Kristo ndetse bigaragara ko yabihanangirazaga kandi anabahugura kugirango bakomere mu nzira y’agakiza
Nanjye rero iri jambo narihaye intego ivuga ngo uzuza ibyo usabwa maze uhabwe ibyo usaba.
1. Kwihangana bikwiriye umuntu wese kugirango abashe kunesha: umwanditsi yibukije abantu yandikiye ko bagomba kwihangana kuko iyi nzira irimo ibintu byinshi bigoye, indwara, ibigeragezo, intambara, abantu badashoboka batuzengurutse mu miryango, ku ishuri, ku kazi, mu nsengero, byose bisaba kwihangana kugirango umuntu akomeze urugendo,,
2. Hari ibintu bigomba gukorwa; nkuko muri iyi si dufite imirimo dukora ngo tubeho ninako mu bwami bw’Imana haribyo tugomba gukora kugirango tube abana b’ubwami,
3. Tugomba gukora iby’Imana ishaka; Hari byinshi Imana ishaka ko dukora harimo: kwizera, kwezwa, kumvira, gusenga, gukunda no gusoma Ijambo ry’Imana, gukunda benedata mbese no kuyoborwa n’Umwuka Wera, ibi byose nibindi byinshi Imana ishaka ko tubikora maze nayo ikagira ibyo iduha,,
4. Bibiliya ivuga cyane, umugabo witwa Aburahamu, kuko Imana yamuhamagaye ikamugerageza akabasha kuyumvira bigatuma imuha amasezerano menshi kuko yasohoje ibyo ishaka, hamwe na Yosefu nawe ni urugero rwiza rwo gukora ibyo Imana ishaka kuko yagiye yanga icyaha inshuro nyinshi, bituma Imana imwutura ineza nyinshi, ariko kandi Bibiliya ivuga kuri sawuli wabaye Umwami wa isiriyali ariko ntiyagendera munzira z’Imana bituma Imana imuca kungoma kuko atatuyumviye kandi atakoze ibyo Imana ishaka,
Dukwiriye kumvira imana muri byose no gukora ibyo ishaka kuko nayo yiteguye kuduha no gukora byose mugihe tuyumviye, nkuko umuntu ushaka kuba umusirikare, akora ikosi nibindi bisabwa byose asoza agahembwa, nkuko umuntu ajya kwisoko agatanga amafaranga agahabwa icyo ashaka kugura niko mugihe twakoze byose Imana ishaka izadusohoreza amasezerano n’ibindi byinshi yatugeneye, ariko benshi ntibahabwa kuko badasaba, abandi barasaba ntibahabwe kuko basaba nabi, ariko Imana yo ihora ari iyo kwizerwa nimuyigere nayo izabegera.
Amen.