Matayo 7:5
Wa ndyarya we, banza wikuremo umugogo uri mu ryawe jisho, kuko ari bwo wabona uko utokora agatotsi mu jisho rya mwene so.
Maze gusoma kino cyanditswe nasanze abantu benshi banenga ubukristo bw’abandi babiterwa no kutimenya ubwabo.
Umuntu abaho agira intege nke ariko aho kwireba, kwisuzuma cg kwisuzumisha ngo yivuze akire, agahumishwa ibye ahubwo akabona intege nke z’abandi.
Iki cyanditswe kinyigishije intambwe 3 zikomeye umuntu agomba gutera arizo:
- Gukura umugogo ukuri mu maso (kwitokora);
- Kubona neza (guhumuka);
- Gukura igitotsi mu jisho rya mugenzi wawe (gutokora undi).
Byaba byiza muganga w’amaso ahereye ku yiwe kuko ntawareba mu jisho ry’undi iryiwe ridakanura.
Ibitakozwe gutyo biracuritse kd ntibijyanye n’Ijambo ry’Imana.
Mana umpe guhora nirinda imigogo yo mu maso. Undinde kureba ibitotsi biri mu maso y’abandi. Umpe guhora nkanuye. Ubukristo ni nk’uburezi: ujya kubutera arabwibanza.
Va kuby’abandi. Utinde ku gakiza kawe!
Umwigisha: Dr. Fidele Masengo,
Foursquare Gospel Church Kimironko