Wikwiheba imbere hawe ni heza
Yesaya 57:10
[10]Wagenze urugendo rurerure rugutera kunanirwa, ariko ntiwisubiramo ngo uvuge uti ‘Nta cyo rumaze.’ Wabonye ikikongeramo imbaraga, ni cyo cyatumye utiheba.
Zab 43:4-5
[4]Maze nzajya ku gicaniro cy’Imana,Ku Mana ni yo munezero wanjye n’ibyishimo byanjye,Nguhimbarishe inanga Mana,Ni wowe Mana yanjye.
[5]Mutima wanjye ni iki gitumye wiheba?Ni iki gitumye umpagararamo?Ujye utegereza Imana kuko nzongera kuyishima,Ni yo gakiza kanjye n’Imana yanjye.
Imbere hari amakamba.Abaswayile bati Matunda iko mbele bashaka kuvuga ko imbere tuzasarura imbuto zavuye mu kwihangana. Wirambirwa rero imbere bizagenda neza.
Mugire umunsi mwiza
Ndabakunda
Ev. Esron Ndayisenga