Yesu arusha bose kudukunda – Ev. Pascal Munyaneza

Yesu arusha bose kudukunda – Ev. Pascal Munyaneza

Uyu munsi turaganira ijambo dusoma m’ ubutumwa bwiza bwa : YOHANA 5.1-9.

Uyu YOHANA dusomye,ntago Ari YOHANA umubatiza,oya.Uyu yari umwe mu ntumwa 12 za Yesu,yari umuvandimwe wa Yakobo intumwa,bombi bakaba bene Zebedayo,biyitaga abana b inkuba.

Yohana yanditse iki gitabo muri 85-96. Yacyanditse nyuma y’ isenyuka rya Yelusalemu, bataramujyana ku ikirwa cya Patimos.

Yohana yari umuyuda,yanditse ibyo yiboneye ubwe,Yiyitaga umwigishwa Yesu yakundaga.

Tugaruke mu ijambo twasomye:

Iyo biblia ivuze ngo””hanyuma y’ibyo,bisobanuye ko hari ibindi bikorwa bikomeye Yesu yari yabanje gukora,aha Yesu yari yakijije :

1)umuhungu w’umutware.

2)Yari yahaye agakiza n’ibyiringiro umusamariyakazi w’indaya.

*Yesu ankunda bihebuje

*Yesu arusha inshuti n’abavandimwe kudukunda

*Yesu ni urukundo

*Yesu ni igitangaza,umwami w’amahoro.

Uyu murwayi yarwaye igihe kirekire cyane,imyaka 38 yose,ndatekereza ko ashobora kuba yari yabanje kujya kwivuza ahandi bikanga,akaza kumenya amakuru y’i Yelusalemu,ko hari ikidendezi kitwa Betesayida,cyari gifite amabaraza 5.

We , ababyeyi n’inshuti n abavandimwe,barahagurutse,bafata urugendo rugoye mpaka bagezeyo.

Byasabaga kuba maso, kuko malaika yarururukaga, akajya mu kidendezi, ntawe umubona, bakabibwirwa n’uko amazi yihindurije,umurwayi ageze mumazi bwa mbere gusa,niwe washoboraga gukira.

IKIBABAJE,inshuti,ababyeyi n abavandimwe,bageze aho bararambirwa,bamusiga ku kidendezi,baritahira,asigara wenyine,afite umujungunya mumazi.

IGISHIMISHIJE:Yesu asobanukiwe ko turi mubibazo,Kandi niwe gisubizo cy’ibibzao byose dufite: uburwayi, inzara, ubukene, ubushomeri, ubupfubyi, ubupfakazi……

Yesu ahageze,amugirira impuhwe,aramukiza,aramubwira Ati””ikorere uburiri bwawe,wigendere.

Halelua, Yesu arusha abandi bose kudukunda.Abantu badukundira ibyo dufite,ubuzima bwiza turimo,…ariko iyo byayoyotse baraduta, bakigendera, tugasigarana na YESU, wenyine,

Ndakwinginze mwenedata, vana amaso ku bantu, yashyire ku Mana gusa, izakora ibirenze ibyo ubona, ibyananiye abantu, ni Yesu christo wenyine ubishobora: Tuza, komera umutima, umunsi umwe azakugeraho,abirangize neza.

YESAYA50:7: KUKO UMWAMI IMANA IZANTABARA NICYO GITUMA NTA MWARA,NICYO GITUMYE NKOMERA MU MASO HANJYE HAKAMERA NK URUTARE KANDI NZI YUKO NTAZAKORWA N ISONI, AMEN

ZABURI30.6B:AHARI KURIRA KWARARIRA UMUNTU NINJORO,ARIKO BWACYA IMPUNDU ZIKAVUGA.AMEN

INDILIMBO NO 60.1-2 MU GUSHIMISHA:

WE MUTIMA URIRA UZE KWA YESU….

Dusenge:

MANA TABARA UBWOKO BWAWE, IBIBAHANGAYIKISHIJE, UBIKUZEHO AMARASO N UBUSHOBOZI BWAWE

AMEN

Ev. Pascal Munyaneza