Yesu aruta byose na bose – Iraguha Christophe
INTEGO: YESU ARUTA BYOSE NA BOSE
Reka dusome Ijambo ry’Imana Dusanga mu Rwandiko Rwandikiwe Abaheburayo igice 13:8
Abaheburayo 13:8
8. Yesu Kristo uko yari ari ejo, n’uyu munsi ni ko ari kandi ni ko azahora iteka ryose.
Bene data nkuko dusomye aya magambo turabonako uwayavuze yarafite abo ayabwiye kandi afite n’Impamvu ayababwiye.
ikigaragara nuko bari aba kristo bakuze muby’Agakiza,gusa bari batangiye kuyoba barinjiwe ninyigisho zibinyoma!
ikindi nuko uyu mwanditsi yari umuyuda kandi ibigaragara nuko yari yarabwirijwe ubutumwa bwiza ugendeye kubwenge yandikanye uru rwandiko urabonako yaba yarabanye na paulo
mbibutseko inyigisho zubuyobe zitava kure ya bible ahubwo ni Ijambo ry’IMANA bakura muri bible bakarigoreka bitwe nirari yabo.
zimwe munyigisho zubuyobe bari batangiye kwinjiza mubantu nuko bavugaga ko yesu ari muto bakavugako abamarayika baruta yesu, ngo abahanuzi baruta yesu, ko mose arauta yesu, ko yosuwa aruta yesu, ko abatambyi baruta yesu!
NB: ARIKO UMUNTU WANDITSE URU RWANDIKO YAHINYUJE IZO NYIGISHO
UBURYO 5 YABIGARAGAJEMO KO YESU ARUTA BOSE
1: JUSUS is better than angles: YESU aruta abamarayika
2:JUSUS is better than prophets:YESU aruta abahanuzi
abaheburayo:1:1-2
3:JUSUS is better than moses:YESU aruta mose
abaheburayo:3:3
4:JESUS is better than joshua:YESU aruta yosuwa
abaheburayo:4:8
5:JUSUS isi better than priesthood:YESU aruta abatambyi
abaheburayo:4:14-5:1-6
aha reero biragaragarako yesu aruta bose kandi aruta byose kuko se yamushyize hejuru yabyose nabose ntabwo yesu aruha ntabwo arambirwa abo bose twagiye tuvuga bagiye bacika intege baranasaza rwose ariko nakubwira ukuri ko ijambo ryatubwiyengo yesu uko yari ari ejo nuyu munsi niko ari ninako azahora iteka ryose
mwene data biragusaba kumwizera kuko ariwe udahindurwa nibihe abantu barahemuka ariko yesu ntahemuka ninawe wemera kubabarana natwe mumakuba nintimba zacu ntawizeye yesu rero wakozwe nisoni niyo mpamvu umwizera azabaho iteka niko yabwiye maliya magaderena na mariya marita bashiki barazaro ubwo bamuririraga bamubwirango iyo uhaba musaza wacu ntaba yapfuye yesu yarababwiyengo unyizera naho yaba yarapfuye azongera abeho
IZERE YESU KUKO ARIWE UKWIRIYE
IMANA IBAHE UMUGISHA