Yesu aturisha inyanja – Jean Claude Niyonzima
Turasoma ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo uko bwanditswe na Mariko 4:37-41
Reka tugereranye inyanja nk’iyi si , ubwato t’ubufate nk’ubuzima tubamo, umuyaga na wo tuwugereranye n’ibibazo n’ibigeragezo bya buri munsi.
Mu buzima duhura n’ibibazo bitandukanye( ubukene, uburwayi, inzara…) , kuba dufite yesu ntibizatubuza guhura n’ibibazo.
Yesu tumufata nk’utatwitayeho, ufite imbaraga nke, cyangwa atazi ibyo turimo kunyuramo kandi aba abizi.
Icyo dusabwa twe ni ukwizera. Yesaya 54:7 hatubwira ko Imana ishobora kwemera ko bitugeraho ikatureka by’akanya gato ariko Itugarukaho.
Uko ibintu byaba bikomeye kose cyangwa uko ibibazo byaba ari byinshi hari Imana ibasha kubiturisha
Abafite yesu mu buzima ni ukumwizera nti bagushwe n’imiraba bakerekana itandukaniro n’abatizera.
Basabe imbaraga bongere n’ukwizera kwabo, ntibasakuze mu kigeragezo, bakajya bakomera ku buryo umuntu ahamya Imana atitaye kubimugerageza
Abatarakira Yesu, bahitamo neza bakamusanga ngo ababere umwami n’umukiza w’ubuzima bwabo
Uko ibibazo byakomera Imana iba ihari kandi izi ko turi kubicamo ubwo rero reka duturize imbere y’Imana kandi tuyizere.
Isengesho risaba Yesu kwiyereka abataramwakira no gutanga imbara ku bamwizeye ngo bakomere badahungabanywa n’imiyaga
Mwakire neza ijambo ry’Imana.
Imana Ibahe umugisha.
Ev. Jean Claude Niyonzima