Yesu Kristo niwe shingiro ry’ ubutumwa bwiza – Murerwa Hirwa Jospine
Rom 1:1-4
Pawulo hano agaragaza neza ko ubutumwa bwiza yahawe buvuga iby’ umwana w’ Imana wavutse murubyaro rwa dawindi ku mubiri , uwo nta wundi ni yesu kristo Umwami wacu
iby’ uwo nibyo yabwirizaga gusa ,akanahamya ko Ari nta rundi rufatiro umuntu abasha gushyiraho keretse urwashyizweho arirwo yesu kristo ( 1 korinto 3: 11)
Yesu kristo ni we banze ryo kwizera Kandi umwizera ntazacirwaho iteka ( abari muri kristo yesu nta Teka bazacirwaho. Rom. 8:1 ) niwe dukwiriye kubwiriza abataramwizera kuko ariwe muhesha w’ ubugingo , niwe nzira nta wuzajya Kwa data atamujyanye
Hari abizera ko Ibyo bakora bizatuma binjira mu bwami bw’ ijuru ariko nukwibeshya rwosee kuko ijambo riduhamiriza ko bidashoboka ko umuntu atsindishirizwa n’ imirimo itegetswe n’ amategeko, ahubwo atsindishirizwa no kwizera yesu kristo ( abagalatiya 2: 16 ) ,, yego Imirimo si mibi kuko nayo dusabwa kuyikora ariko tukayikorera muri yesu kristo , muri make tukayikoreshwa nuko twizeye
Rom 1:16-17
[16]Erega ubutumwa bwiza ntibunkoza isoni: kuko ari imbaraga y’Imana ihesha uwizera wese gukizwa, uhereye ku Muyuda ukageza ku Mugiriki ,
[ 17]kuko muri bwo ari na mo gukiranuka kuva ku Mana guhishurirwa, guheshwa no kwizera kugakomezwa na ko, nk’uko byanditswe ngo “Ukiranuka azabeshwaho no kwizera !”
Ubutumwa bwiza bwa yesu kristo niyo mbaraga gusa ihesha ubwizera wese agakiza , agakizwa urupfu rw’ iteka n’ urubanza rw’ ibyaha kubwo kwizera umurimo wa kristo kumusaraba , pawulo anavuga neza ko muri bwo arimo gukiranuka kuva ku mana guhishurirwa ,
n’ ugukiranuka guheshwa no kwizera yesu kristo Kandi ugufite azabeshwaho Nako none ndetse n’ iteka ryose( ubugingo buhoraho )
ubutumwa bwiza ntibukwiye kudukoza isoni twe ababumenye tugakizwa nabwo , ahubwo Tugende hose Tububwire n’ abandi batarizera nabo bakizwe ndetse bahishurirwe gukiranuka kw’ Imana n’ urukundo yadukunze akaduha yesu kugirango umwizera wese ahabwe ubugingo buhoraho
Gal 1:6-8
[6]Ndatangazwa n’uko mwimuye vuba mutyo, mukareka uwabahamagariye guhabwa ubuntu bwa Kristo mukajya ku bundi butumwa,
[7]nyamara si ubundi ahubwo ni ikindi. Hariho abantu babahagarika imitima, bagashaka kugoreka ubutumwa bwiza bwa Kristo.
[8]Ariko nihagira ubabwiriza ubutumwa butari ubwo twababwirije, ari twe cyangwa ndetse marayika uvuye mu ijuru, avumwe.
pawulo hano akomeza agaya itorero ry’ abagalatiya kuko ryaretse ubutumwa bwiza bw’ Ubuntu bwa kristo bakanjya kubundi butumwa , akanahamya ko atari ubundi butumwa ahubwo Ari ikindi
yakomeje avuga ko ubabwiriza ubutumwa bitari ubwa yesu kristo wabambwe kumusaraba azira ububi bwacu akwiriye kuvumwa rwosee
No muri iki gihe turi kumva izindi nyigisho zivuga ngo nimukore ibi kugirango muhabwe ubugingo Kandi nyamara tubuheshwa no kwizera yesu kristo , abandi bati Tanga Aya ubone igisubizo cyawe cg umugisha Nyamara Imana yafashe imigisha yose iyibumbira muri yesu iramuduha
mbese ubwo itimanye umwana wayo yesu kristo izabura ite kumuduhana n’ ibindi
Nasoza mbabwira ko Yesu ariwe byose ku muntu umufite
Murakoze! Yari Murerwa Hirwa Jospine