Yesu ni Umwungeri mwiza – Pastor Faustin Ngendahayo

Yesu ni Umwungeri mwiza – Pastor Faustin Ngendahayo

Umwungeri cg Umushumba ni umuntu urinda, uragira, ukenura, umenya, wita, ubungabunga, ukuyakuya umukumbi/intama.

Mu Rufaransa, bavuga ko Umwungeri/Berger: est une personne qui garde et qui prend soin du troupeau.

Yesu ni nyir’umukumbi, ni nyir’itorero. Atanga ubugingo bwe ku bwacu, yemeye kudupfira. Ni Umwungeri mwiza. -Soma Yohana 10:11-16:

Iyo isega ije we ntahunga, iyo ibyago bije ntadutererana.

Iyo amagara aterewe hejuru abantu basama ayabo, ariko Yesu asama ayacu. Kuko ni Umwungeri mwiza: yiyemeje  kuturinda, kudutabara, kudukenura, kudushakira umutekano.

Yesu, Umwungeri mwiza, amenya intama ze, azi ibyacu neza, azi amazina yacu, izi ingorane zacu, azi ibyo mu mutima wawe, azi ibyo mu muryango wawe, azi ibyo mu kazi kawe, azi ibyo mu bushumeri bwawe, azi aho utuye, azi uko umeze. Azi ibyabaye ku banyarwanda. Ntarinda kubwirwa iby’abantu. Ibyah 2:9:

Nzi amakuba yawe n’ubukene bwawe, (ariko rero uri umutunzi), n’uko utukwa n’abiyita Abayuda nyamara atari bo, ahubwo ari ab’isinagogi ya Satani.

(Ibyahishuwe 2:9)

Yesu arabizi kandi afite icyo yabikoraho. Amen

Uyu mwungeri mwiza, Umuhanuzi Ezekieli yamuvuzeho (Ezekiyeli 34:11;16)

Bavandimwe, bene data, Yesu umwungeri mwiza, ajya ashaka intama ze, akazibaririza/ amenya amakuru yazo. Azi amakuru yacu neza.

Hari ibintu bigera kuri 7, Yesu yiyemeje:

1. Kuruhura intama ze,

2. Gushaka intama zazimiye,

3. Kugarura intama zirukanywe,

4. Kunga intama zavunitse,

5. Gusindagiza izacitse intege

6. Komora izakomeretse,

7. Kuzana intama zikiri hanze y’urugo.

Muvandimwe, uri mu kihe cyiciro cy’intama Yesu afitiye gahunda ?

Aho uri hose, menya ko ibyawe Yesu abifite muri gahunda.

Mubwire uti : nduhura, unga imvune zanjye, omora inguma zanjye, nsindagiza cg uti nzana mu rugo/mu  muryango w’abana b’Imana.

Iyo dusomye inkuru z’umuhanuzi Eliya (umwe mu bahanuzi ba kera/ Prophète postérière), I Abami19:1-9,

Tubona uko uyu mukozi w’Imana yacitse intege, atewe ubwoba na Yezebeli, arahunga ngo yikize, ngo yirwaneho. Ariko Imana ntiyamureka,    *umwungeri mwiza ,ufite inshingano zo gushakisha intama, izacitse intege, amusanze munsi y’igiti cy’umurotemu , aramukangura, aramugaburira, maze nawe/Eliya akomeza urugendo.

Muri Yoh 21: 1-6, tuhasanga inkuru za Petero n’izindi ntumwa za Yesu, bavuye mu muhamagaro, bisubirira kuroba kuri Tiberia. Yesu, umwungeri mwiza, yabasanzeyo, mu ijwi rituje ababaza amakuru, abasaba guhindura uburyo, abazamurayo.

Muvandimwe, ntago urubingo rusadutse azaruvuna. Urumuri rucumba ntazaruzimya.

Musabe aze mu byawe. Dawidi yabihamije neza ko tutazakena nitumwiringira nk’Umwungeri mwiza. Aturyamisha mu cyanya cy’ubwatsi bubisi. Mwizere.

Mbifurije umugisha w’Imana. Amen

Pastor Faustin Ngendahayo