• Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Top Bar Navigation
AMASEZERANO.COM
  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Main Navigation
No Result
View All Result
  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Main Navigation
No Result
View All Result
AMASEZERANO.COM
No Result
View All Result
Ahabanza AMAKURU ANYURANYE

Yesu ntiyabikoze ngo umwimure

Kwizera Janvier na Kwizera Janvier
13/04/2018
muri AMAKURU ANYURANYE, INYIGISHO, INYIGISHO Z'URUHEREREKANE
0
0
Yesu ntiyabikoze ngo umwimure
0
Bayisangije
1000
Bayisuye
550

Iyo uganira n’abantu benshi wumva bagendana ibyifuzo byo kwereka Imana. Si kenshi ndetse biranagoye kubona umuntu uhaguruka ngo ajye gusengera kure ajyanwe no kwibuka imirimo y’Imana cyangwa se kuyishimira.

Nyamara iki ni igice kinini kigize ubuzima bw’umukristo. Ndetse bakunda no kuvuga ko umuhanga wo busaba ashimira. Abantu benshi bazi aho Imana yabakuye, nyamara si bose babasha kuhibuka ngo babizirikane.

Mu by’ukuri hagendewe ku mateka y’ibyo bamwe banyuzemo n’ibindi, usanga abantu benshi bafite ubuhamya bwinshi butandukanye. Bavuga ko bari bashonje, bakennye, bambaye ubusa, ntaho kuba bafite, nta w’iwabo wigeze akomera, n’ibindi. Imana yabahindurira ayo mateka, bakabyibagirwa.

Yewe hari n’igihe ibi byose baba babyibuka, bakanatanga ubuhamya ariko ari ku rurimi gusa. Wenda wagenzura, ugasanga yarabisigaranye ku rurimi ariko mu mutima yarabyibagiwe, atanaha agaciro Yesu wabikoze.

Hari ingo nyinshi ugeramo, bakaguha ubuhamya, bakubwira bati ‘Iyi nzu ureba ni Yesu wabikoze.’ Ariko wagenzura ugasanga baherukana na Yesu, igihe yayibahaga. Niyo ya nzu batonganiramo, barwaniramo, bariganyirizamo, n’ibindi.

Hari n’abandi baherukana n’Imana bayisaba, yamara kubaha bakagenga ubwo, ahubwo bagatangira kuramya ibyo yabahaye aho kwimika Imana mu mitima yabo.

Uko byagenda kose Yesu ntiyabikoze ngo umwimure. Uzabona ababana neza bakennye, bakira bagashwana, abaca bugufi bakennye bakira bakirata… Nyamara bagakomeza kuvuga ko ari Yesu wabikoze, kandi koko aba ari we.

Hari n’abavuga ko iyo abenshi bahaze, ibyo gukiranuka baba batakibiha agaciro. Bamwe bagashyiraho abakomisiyoneri bo kubasengera, kuko ngo nta mwanya baba bagifitiye Imana.

Mu yandi magambo gusenga bikamera nko kubura ikindi ukora cyangwa ibyo gukorwa n’abaciriritse.

Bene aba uzumva bavuga bati “Mugende munsengere. Njye nta mwanya, cyakora nimurangiza amasengesho, muze dusangire icyayi kandi munambwire icyo Imana yamvuzeho.”

Benshi ntibaha agaciro ijambo rivuga ngo nimumara kurya mugahaga, muzirinde. Abantu bose Imana yahaga umugisha, yabasabaga kwirinda.

Erega inzira umuntu acamo atera imbere, ni na yo ashobora gucamo asubira hasi: Imana niyo ishyira i kuzimu, ikabasha no kugukurayo. Niba koko umuntu azirikana ibyo Imana yamukoreye, nabivuge ariko agifite iyo Mana.

Ibiherukaa

Ukwiye kuba umwizerwa no mu tuntu duto

Ibikurikira

Imana nigukiza ujye wibuka kuyishima

inyigisho

PBC Graduation: Amafoto
AMAKURU ANYURANYE

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025
Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste
IJAMBO RY'UMUNSI

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida
INYIGISHO

Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

23/01/2025
IYO IGIHE CYO KURIRA KIRANGIYE – Prof. Dr. Fidele Masengo
INYIGISHO

Ubwoba bw’ikitazwi – Dr. Fidele Masengo

04/01/2025
IYO IGIHE CYO KURIRA KIRANGIYE – Prof. Dr. Fidele Masengo
INYIGISHO

Kwizera kurarema – Bishop Dr. Fidele Masengo

17/12/2024
Humura Uwiteka azabyikorera – Ev Ndayisenga Esron
INYIGISHO

Ubonye gutabarwa kuva ku Witeka, ugaruriwe ibyari byarabuze

07/12/2024
Ibikurikira
Imana nigukiza ujye wibuka kuyishima

Imana nigukiza ujye wibuka kuyishima

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

  • Ibigezweho
  • Ibitekerezo
  • Ibiheruka
Amagambo 10 y’ihumure ku muntu uri mu ngorane

Amagambo 10 y’ihumure ku muntu uri mu ngorane

10/04/2018
UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU : INZOZI/ Past Gatanazi Justin

UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU : INZOZI/ Past Gatanazi Justin

19/06/2018
Promise Bible Center

KWIYANDIKISHA – PBC – Promo.10

17/01/2024
Promise Bible Center

Promotion PBC-0723-P8

16/10/2022
Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Igice cya 2 cy’Ubuhamya bw’inzira igoye y’ubuzima bwa UWITONZE Hosiane

13
“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

IYO UZABA UKOMEYE WIGISHWA AMASOMO AKOMEYE N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE.,/Ev. Kayiranga Deo

7
Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

7
“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

7
Ibigeragezo urimo byigutera ubwoba – Pst Mugiraneza J Baptiste

Wihagarika umutima, izere Uwiteka aragukunda

23/06/2025
Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
PBC Graduation: Amafoto

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025
Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025

Dukurikire

  • 1.3k Fans
  • 10 Followers
  • 1 Followers

Soma n'ibi

Ibigeragezo urimo byigutera ubwoba – Pst Mugiraneza J Baptiste

Wihagarika umutima, izere Uwiteka aragukunda

23/06/2025
Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
PBC Graduation: Amafoto

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025
Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025

Abo turibo

AMASEZERANO.COM

Amasezerano ni urubuga rwa Gikristo rw'ivugabutumwa. Intego yacu iri mu Abafilipi 1:6

IBIRIMO

Dukurikire kuri Facebook

  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Footer Navigation

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

No Result
View All Result

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.