Gusenga bitubohora iminyururu (Igice cya 2)/Pastor Dominique RWAKUNDA

Mu gice cya mbere cy’iyi nyigisho twasomye mu gitabo cy’Ibyak 12:6 Herode araye ari bumusohore, iryo joro Petero yari asinziriye hagati y’abasirikare babiri, aboheshejwe iminyururu ibiri, abarinzi na bo bari ku rugi barinda inzu y’imbohe.

Nuko marayika w’Umwami Imana ahagarara aho, umucyo waka mu nzu, marayika akoma Petero mu mbavu aramukangura ati”Byuka n’ingoga.” Iminyururu imuva ku maboko iragwa.

Kurikira igice cya kabiri…

Iki kigisho  njya Ku kigisha  Imana yanyeretse uburyo shitani ajya aducunga akatuboha ndetse rimwe na rimwe ntitumenye ko tunaboshye ariko turashimira Imana itubohora

Ndagenda ntanga ingero z’umuntu uboshye ndahera kumaguru iyo uboshye amaguru nta terambere ushobora kugira  ryaba iryo mumubiri ndetse niryo mumwuka ntiwigizwa imbere nta promotion nta kiyongera kubyo  ufite uhorana ibimeze nkinyatsi imibereho ntihinduka ubuzima  ntibuhinduka imyaka ishira ari imyaka ari kwakundi uwo si umugambi w’Imana uraboshye Imana ikubohore mu izina rya  Yesu yenda  wabura iby’isi ariko se niby’umwuka

Iyo uboshye amaboko ntabwo wakira  kandi nawe ntacyo utanga kuberako amaboko ariyo  yakira uzamara igihe kirekire utakira  yewe  ntampuhwe na ncyeya ubushomeri bw’igihe kirekire uwakaguhaye ntazaguha uwakagufashije ntazagufasha yewe  rwose na mwene  wanyu azaha abandi ureba  kubere  iki usa nutagira ibiganza byakira ariko uhumure mu gusenga harimo imbaraga zibohora ibiganza bikacyira mu izina rya  Yesu.

Iyo uboshye umutwe  yewe bwo ni ikibazo  kuko ibitekerezo byawe biguma ahantu  hamwe Imana ntivuga ngo  wumve  wirenza amagambo ibitekerezo byawe biri hasi kandi burya Imana ikorana n’ibitekerezo byacu imigisha yawe yose ntuzamenya aho iri ibintu byinshi byakakugiriye umumaro bimwe uzabyita ivangirwa kuko nturora ntutekereza ntureba ntiwumva ntuhumurirwa umutwe  urarwaye umutwe  uraboshye ntumenya igihe cyawe ntumenya igihe Imana yakugemdereyemo.

Ntahishurirwa ntacyo wumva ntacyo ureba uraho gusa abantu bazakuryana ibya  so ukanuye byaba iby’umubiri ndetse nibyumwuka kuko utegereza ko igihe cyose bagusha ubuzima bwawe bwose buyobowe n’abandi Ariko twasonye  ijambo Yeremiya 40:4 ati none ndakubohora iminyoruru Imana ikubohore uyumve mu izina rya  Yesu

Ushobora kubohwa umubiri  uzabibwirwa n’indwara  za hato  hato  umusinziro utagira  impamvu, amavunane utamenya guhora  kumiti itandukanye indwara za karande nyinshi,  rubagimpande ibizamuka n’ibimanuka, uducurane tudakira  gutaka bya hato,  mbega kuyoberwa nimba umuntu ari umucyecuru cyangwa ari inkumi bikakuyobera indwara nyinshi  zituruka kuri  satani se wibibi ngo  duhore  twiganyira  ariko Imana ifite  imbaraga zo kubohora n’imibiri yacu.

Abantu kenshi  biyibagiza ko umuntu agizwe numubiri  umwuka n’ubugingo iyo kimwe cyatatswe nikindi  gishobora kwataka ariko mu petro  iminyururu yarimuriho yaraguye mu izina rya  Yesu

Umutima nawo ushobora kubohwa ukazaho ibinure pe ijambo ntirifateho indirimbo ntizifateho amasengesho ntafateho hakazaho ingese abantu bakajya bafashwa ureba  ugasinzira mugihe abandi bagurutse kubera ugize  gute uraboshye.

Ndasoza mvuga ngo Imana yabohoye Petero  irahari ngo  ikubohore

Imana nibohore ubugingo bwawe, Imana nibohore umubiri  wawe kuko umubiri wawe murusengero  rw’umwuka  wera  ntabwo ari icumbi ry’indwara mabadayimoni  Imana nibohore amaboko yawe, Imana n’itubohore, Imana nibohore umutwe  wawe nibohere  imitwe y’abana bawe babaga  abambere ariko ubu nibo baba abanyuma  Imana nibohore ibyawe n’abawe mu izina rya  Yesu amina

 

Shalom mwari kumwe na Pastor Dominique ubakunda