Ibyanditswe nifashijije kiri muri Matayo :18=21-35 ,5:23-24; Yesaya 53: 4-7
Ntitwavuga kubabarira nyako tutaravuga ibyo abantu bita kubabarira ariko atari ukubabarira
- Kubabarira si ukwibagirwa
- Kubabarira si ukwirengagiza cg kurenzaho ngo ukunde ubane n’uwaguhemukiye amahoro
- Kubabarira si itegeko cyangwa ibwiriza umuntu ahabwa ngo byanze bikunze agomba kuryubahiriza.
- Kubabarira ntibikuraho ko amategeko y’Igihugu yubahirizwa mu gihe uwakoze icyaha ubutabera hari ibyo bumukurikiranaho kabone niyo uwo yahemukiye yaba amubabariye mu ruhame .
- Kubabarira si ukurwara inzika ngo bizagere naho wihorera .
- Kubabarira si ukubwira umuntu ngo ndakubabariye ariko ntuzongere
- Kubabarira si ukuvuga ngo uwampemukiye naza kunsaba imbabazi nzazimuha
Noneho reka tuvuge KUBABARIRA icyo ari acyo .
Kubabarira ni urugendo rukorerwa mu mutima w’umuntu wakomeretse hanyuma yamara kwakira no kwemera ibyamubayeho agatera intambwe yo kubabarira uwamuhemukiye, uwamuhemukiye yaba yemera ikosa yakoze cyangwa ataryemera .
Kubabarira ni uguha impano ikomeye uwaguhemukiye atari akwiriye kubona,
Kubabarira bidusaba ingufu ariko kutababarira byo bidusaba birahenda kandi birarushya kurusha.
Ese nihehe tuvana ubuntu butubashisha kubabarira (Yesaya 53:4-7)
Aha bidusaba gutumbera Yesu waje akadupfira ku musaraba tukemera kumuha intimba zacu;imibabaro yacu ;indwara zacu; ibicumuro n’ibyaha byacu n’ibindi bitugoye byose hanyuma akatuvunjira akaduha imbabazi.
- INYUNGU ZIVA MUKUBABARIRA
Kubabarira uwaguhemukiye bituma nawe ubabarirwa n’Imana (Matayo 18:-35)
Bituma ukira ibikomere ukakira ubuzima bwo kubaho mu mudendezo
Kubabarira bidufasha kudaha Satani icyuho ngo yinjire mu ntekerezo zacu (Abefeso :26-27; 2 Abakorinto :2=7;11)
Ese hari umuntu usanze utarababariye ? Niyihe nzitizi usanze ikubuza kubabarira ? N’uwuhe mujinya n’uburakari ukeneye kwihana ?
Muri kumwe na Ev. Kayiranga Deo
Amen nsobanukiwe neza umumaro wo kubabarira