Ibintu bishobora gutuma ukunda akazi

Jya witoza gukora ibintu neza. 

Mu gihe ukora imirimo yo mu rugo, imikoro yo ku ishuri cyangwa akandi kazi, uge ubikora neza kandi ubikorane umwete. Niba hari ibintu umaze kumenya gukora, uge ureba uko warushaho kubikora neza kandi vuba. Iyo umaze kugira ubuhanga mu kazi urushaho kugakunda.

 “Ese wabonye umuntu w’umuhanga mu byo akora? Imbere y’abami ni ho azahagarara; ntazahagarara imbere ya rubanda rugufi.”​—Imigani 22:29.

Jya uzirikana abandi. 

Akenshi iyo wita ku nshingano zawe bigirira abandi akamaro. Urugero, iyo ukorana umwete imirimo yo mu rugo, worohereza abandi bagize umuryango.

 “Gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa.”​—Ibyakozwe 20:35.

Jya ukora n’ibyo batagusabye. 

Aho kugira ngo ukore utuntu duke gusa, jya wihatira gukora byinshi ndetse n’ibyo batakubwiye. Ibyo bizagaragaza ko udakora ibintu ari uko babiguhatiye gusa, ahubwo ko ubikora ubishaka.—Matayo 5:41.

 ‘Ntugakore igikorwa cyiza bitewe n’agahato, ahubwo uge ugikora ubyishakiye.’​—Filemoni 14.

Jya ushyira mu gaciro. 

Abantu bakorana umwete bakunda akazi ariko ntibabatwa na ko. Bakorana umwete ariko bakagira n’igihe cyo kuruhuka.

“Urushyi rwuzuye ikiruhuko ruruta amashyi yuzuye imirimo iruhije no kwiruka inyuma y’umuyaga.”​—Umubwiriza 4:6.