Ubwishingizi bufitwe nuwasizwe n’imana akayiringira akaguma aho iri
Tugiriwe ubuntu n’Imana kuko tubonye Umwanya wo kumva no kuvuga ijambo ry’Imana
Ijambo ry’Imana ni umutsima Utera imbaraga
Rifite ibisubizo byizewe by’ibibazo byose umuntu agira cga ahura nabyo
Dusome ijambo ry’Imana muri Zaburi ya 20:7, Yohana 6:67, Zaburi 20:7, Yohana 6:67
UBWISHINGIZI BUFITWE NUWASIZWE N’IMANA AKAYIRINGIRA AKAGUMA AHO IRI
Hari ibintu bitatu nifuje ko twaganiraho muraya magambo twasomye
1. Umumaro n’ubuzima by’uwasizwe agitegereje gusubizwa
2. Igihombo kubiringira ibindi bitari kristo
3. inyungu z’uwasizwe n’Imana akagumana nayo
A. UMUMARO N’UBUZIMA BY’UWASIZWE AGITEGEREJE GUSUBIZWA
– iyi zaburi niya Dawidi
Yari uciye bugufi iwabo
Niwe wari muto,kdi yari umushumba
Ark Imana itarobanura k’ubutoni imutoranya mubo bavukana ,iramusiga,kdi aguma guca bugufi kwe
– Nubwo yari yasizwe ntiyahise aba umwami
Yaje kuva iwabo ajya ibwami,akajya acuranga imyuka mibi ikava mu mwami
– Yishe Goriat akiza isirahel igisuzuguriro cy’abafiritiya
– Umuntu wasizwe wiringira Imana agira umumaro ahantu hose n’ibihe byose
– Yahuye n’intambara nyinshi ark aguma guha agaciro amavuta yasizwe ntiyakora icyaha
Aguma kubaha Imana ayubaha,yirinda kwihorera naho byashobokaga
-Abahamagawe n’Imana benshi iyo bageze aha barahagwa.
Ark ndakwingingira Gutegereza Imana nkuko Petero yabivuze ngo Ababazwa nkuko Imana ibishaka babitse umuremyi wabo wo kwizerwa ubugingo bwabo bagumye bakore neza. 1Pet 4:19
B. IGIHOMBO KUBIRINGIRA IBINDI BITARI KRISTO
– Dawidi ari kungoma nibwo yavuze ariya magambo 8 yaravuze ngo bamwe biringira amagare abandi amafarashi
Bene abo bose barunamye baragwa
Bene Data mururugendo rujya mu ijuru biradusaba kwiringira Imana,no kugumana nayo kuko ahandi hose ari umusenyi.
Hari abiringira ibiboneka bifatika ndagirango mbabwire ngo naho uyu munsi ibindi wakiringira wabona ko bikomeye,bifite ireme ark rwose bizasenyuka kuko ibiboneka byose nibyakanya gato
Ntibiramba
Ubwishingizi bwizewe buri muri kristo,kdi bufitwe numwizeye akamwiringira bakagumana
C. INYUNGU ZUWASIZWE N’IMANA BAKAGUMANA
– Hari inyungu nyishi kubasizwe n’Uwiteka bakamutegerezanya kumwiingira DAWIDI yahamije ko
1. azabasubiza ari mu ijuru rye ryera
2. azabasubirisha imbaraga zikiza z’ukuboko kwe kw’iburyo
Bakundwa nimuguma aho Kristo ari ntacyo muzaba kuko Umwami Imana azi gukiza abamwubaha.
Twasomye mu butumwa bwiza bwa Yesu Kristo uko bwanditwe na Yohana 6:67
YESU yitegereje mumitima y’intumwa ze abona banamutse ababaza niba hari ahandi babonye babona ubuturo bwiza hatari muriwe?
Arababaza ati: Namwe murashaka kugenda??ark Petero asubiza ahamya ko nta handi wabona ubuzima bwuzuye amahoro ,ubugingo buhoraho atari muri Kristo Yesu.
Mukundwa niba warunaniwe urugendo ufashe imigambi yo kwiringira ibidafite urufatiro rwizewe, garukiraho.
Twatoranirijwe kugira ngo tube mu bikari by’Uwiteka kd duhazwe n’Ibyiza byaho.
Kristo niwe mwishingizi wacu niho dufite ubuzima bwuzuye. Tugumye kumwiringira
Amen
Imana ibahe umugisha
Ev. Tuyishime Jonathan