Intego:Amakuba n’ibyago kuri twe ni byinshi,ariko humura Uwiteka arahatubereye /Ev Ndayisenga Esron
Yohana 16:33
“Ibyo mbibabwiriye kugira ngo mugire amahoro muri jye. Mu isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure nanesheje isi.”
2 Kor 4:7-9
[7]Ariko dufite ubwo butunzi mu nzabya z’ibumba, kugira ngo imbaraga zisumba byose zibe iz’Imana zidaturutse kuri twe.
[8]Dufite amakuba impande zose ariko ntidukuka imitima, turashobewe ariko ntitwihebye,
[9]turarenganywa ariko ntiduhānwa, dukubitwa hasi ariko ntidutsindwa rwose.
Nshuti,amakuba n’ibyago biriho kuri twe sinabirondora:imiruho n’imihangayiko,ubuhemu,inzangano,ubushomeri,kurenganywa.Bya bindi byadusohoyeho,urukundo rwarakonje,mu miryango,mu basenganaga,….Nimuhumure Uwiteka arahari ngo adutsindire.
Ndabakunda
Mugire uwa gatanu mwiza
Ev. Esron Ndayisenga