Zaburi 121:1-2
- “Indirimbo y’Amazamuka. Nduburira amaso yanjye ku misozi, Gutabarwa kwanjye kuzava he?
- Gutabarwa kwanjye kuva ku Uwiteka, Waremye ijuru n’isi”.
Muri iki gitondo ntekereje ku kibazo cy’aho abantu bashakira ubutabazi numva ntangajwe n’Imana.
Hari amagambo nasanze ari ukuri. Amwe muriyo ni akurikira:
- Nta muntu udakeneye ubutabazi. Abakomeye n’aboroheje bagira abo biyambaza. Abakomeye biyambaza abantu cg inzego bubatsemo ubushobozi bw’ubutabazi. Aboroheje bo bitabaza abakomeye ngo babarengere.
- Isoko hafi ya zose z’ubutabazi twiringira kandi twiyambaza ntabwo zikemura ibibazo byose duhura nabyo. Urugero: uwo umuntu yakwiyambaza yarwaye indwara ikomeye, siwe umuntu atekereza yarenganye, yapfushije, yatewe n’abajura, yahemukiwe n’uwo bashakanye, umwana we yamunaniye, yashowe mu manza z’amaherere, yagambaniwe, …
- Hari igihe abo twiyambaza mu bibazo badukiza ikibazo kitwugarije akaba aribo bahinduka ikibazo cy’ingutu gituma dukenera ubundi bufasha bwisumbuye. Umuntu agukemurira ikibazo akakubera ikibazo.
- Umuntu amenya neza inshuti nyayo iyo ahuye n’ikibazo gikomeye. Nasanze Ibisubizo biduha kugwiza ubwinshi bw’inshuti ariko ikibazo kigafasha umuntu kumenya inshuti nya nshuti. Na none kandi aho kugwiza inshuti zo mu gihe cy’ibisubizo ariko mutazabana mu bibazo, ni byiza ko umuntu yagira inshuti nke Cg imwe bazabana mu bihe by’amahina kuko inshuti nyazo zikenewe mu bibazo.
- Isôko y’ubutabazi yizewe itari Imana ya Isirayeli ntibaho. Niba ariyo urambirijeho, ukureyo amaso kuko izagutamaza.
- Gutabarwa kwanjye kuva ku Uwiteka. Ibi nibyo bimpa gutuza, niyo mpamvu ntekanye no hagati mu bibazo. Nawe niko bimeze? Byibazeho cyane kd ufate ingamba none zikuganisha ku isôko y’ubutabazi.
Umunsi mwiza kuri twese!
Umwigisha: Dr Fidèle MASENGO, Umushumba Foursquare Gospel Church Kimironko