Kubabarira, n’inyungu ziva mukubabarira – Ev. Kayiranga Deo
Ibyanditswe nifashijije kiri muri Matayo :18=21-35 ,5:23-24;Yesaya :53=4-7
Ntitwavuga kubabarira nyako tutaravuga ibyo abantu bita kubabarira ariko atari ukubabarira
Kubabarira si ukwibagirwa
Kubabarira si ukwirengagiza cg kurenzaho ngo ukunde ubane n’uwaguhemukiye amahoro
Kubabarira si itegeko cg ibwiriza umuntu ahabwa ngo byanze bikunze agomba kuryubahiriza
Kubabarira ntibikuraho ko amategeko y’Igihugu yubahirizwa mu gihe uwakoze icyaha ubutabera hari ibyo bumukurikiranaho kabone niyo uwo yahemukiye yaba amubabariye mu ruhame .
Kubabarira si ukurwa inzika ngo bizagere naho wihorera .
KKubabarira si ukubwira umuntu ngo ndakubabariye ariko ntuzongere
Kubabarira si ukuvuga ngo uwampemukiye naza kunsaba imbabazi nzazimuha
Noneho reka tuvuge KUBABARIRA icyo ari acyo .
Kubabarira ni urugendo rukorerwa mu mutima w’umuntu wakomeretse hanyuma yamara kwakira no kwemera ibyamubayeho agatera intambwe yo kubabarira uwamuhemukiye .uwamuhemukiye yaba yemera ikosa yakoze cg ataryemera .
Kubabarira ni uguha impano ukomeye uwaguhemukiye atari akwiriye kubona
Kubabarira bidusaba ingufu ariko kutababarira byo bidusaba birahenda kandi birarushya kurusha
Ese nihehe tuvana ubuntu butubashisha kubabarira (Yesaya :53=4-7)
Aha bidusaba gutumbera Yesu waje akadupfira ku musaraba tukemera kumuha intimba zacu;imibabaro yacu ;indwara zacu ;ibicumuro n’ibyaha byacu n’ibindi bitugoye byose hanyuma akatuvunjira akaduha imbabazi
B. INYUNGU ZIVA MUKUBABARIRA
Kubabarira uwaguhemukiye bituma nawe ubabarirwa n’Imana (Matayo:18=35)
Bituma ukira ibikomere ukakira ubuzima bwo kubaho mu mudendezo
Kubabarira bidufasha kudaha Satani icyuho ngo yinjire mu ntekerezo zacu (Abefeso :26-27; 2 Abakorinto :2=7;11)
Ese hari umuntu usanze utarababariye?
Niyihe nzitizi usanze ikubuza kubabarira?
N’uwuhe mujinya n’uburakari ukeneye kwihana ?
Turakomeza tuganira tubaza ibibazo aho tudasobanukiwe ndetse dutanga n’inyunganizi kuko hano sinifuza kuza kuba nk’umwigisha cyane ahubwo ndaba nkuyoboye ikiganiro kuko ibi bintu tuganira ni ubuzima bwacu bwa buri munsi .
Umwigisha: Ev Deo Kayiranga