Kubabarira n’inyungu ziva mukubabarira / Ev. Kayiranga Deo

Ibyanditswe nifashijije kiri muri Matayo :18=21-35 ,5:23-24; Yesaya 53: 4-7

Ntitwavuga kubabarira nyako tutaravuga ibyo abantu bita kubabarira ariko atari ukubabarira

Noneho reka tuvuge KUBABARIRA icyo ari acyo .

Kubabarira ni urugendo rukorerwa mu mutima w’umuntu wakomeretse hanyuma yamara kwakira no kwemera ibyamubayeho agatera intambwe yo kubabarira uwamuhemukiye, uwamuhemukiye yaba yemera ikosa yakoze cyangwa ataryemera .

Kubabarira ni uguha impano ikomeye uwaguhemukiye atari akwiriye kubona,

Kubabarira bidusaba ingufu ariko kutababarira byo bidusaba birahenda kandi birarushya kurusha.

Ese nihehe tuvana ubuntu butubashisha kubabarira (Yesaya 53:4-7)

Aha bidusaba gutumbera Yesu waje akadupfira ku musaraba tukemera kumuha intimba zacu;imibabaro yacu ;indwara zacu; ibicumuro n’ibyaha byacu n’ibindi bitugoye byose hanyuma akatuvunjira akaduha imbabazi.

  1. INYUNGU ZIVA MUKUBABARIRA

Kubabarira uwaguhemukiye bituma nawe ubabarirwa n’Imana (Matayo 18:-35)

Bituma ukira ibikomere ukakira ubuzima bwo kubaho mu mudendezo

Kubabarira bidufasha kudaha Satani icyuho ngo yinjire mu ntekerezo zacu (Abefeso :26-27; 2 Abakorinto :2=7;11)

Ese hari umuntu usanze utarababariye ? Niyihe nzitizi usanze ikubuza kubabarira ? N’uwuhe mujinya n’uburakari ukeneye kwihana ?

 

Muri kumwe na Ev. Kayiranga Deo