Mu gice cya mbere cy’iyi nyigisho twasomye mu gitabo cy’Ibyak 12:6 Herode araye ari bumusohore, iryo joro Petero yari asinziriye hagati y’abasirikare babiri, aboheshejwe iminyururu ibiri, abarinzi na bo bari ku rugi barinda inzu y’imbohe.
Nuko marayika w’Umwami Imana ahagarara aho, umucyo waka mu nzu, marayika akoma Petero mu mbavu aramukangura ati”Byuka n’ingoga.” Iminyururu imuva ku maboko iragwa.
Kurikira igice cya kabiri…
Iki kigisho njya Ku kigisha Imana yanyeretse uburyo shitani ajya aducunga akatuboha ndetse rimwe na rimwe ntitumenye ko tunaboshye ariko turashimira Imana itubohora
Ndagenda ntanga ingero z’umuntu uboshye ndahera kumaguru iyo uboshye amaguru nta terambere ushobora kugira ryaba iryo mumubiri ndetse niryo mumwuka ntiwigizwa imbere nta promotion nta kiyongera kubyo ufite uhorana ibimeze nkinyatsi imibereho ntihinduka ubuzima ntibuhinduka imyaka ishira ari imyaka ari kwakundi uwo si umugambi w’Imana uraboshye Imana ikubohore mu izina rya Yesu yenda wabura iby’isi ariko se niby’umwuka
Iyo uboshye amaboko ntabwo wakira kandi nawe ntacyo utanga kuberako amaboko ariyo yakira uzamara igihe kirekire utakira yewe ntampuhwe na ncyeya ubushomeri bw’igihe kirekire uwakaguhaye ntazaguha uwakagufashije ntazagufasha yewe rwose na mwene wanyu azaha abandi ureba kubere iki usa nutagira ibiganza byakira ariko uhumure mu gusenga harimo imbaraga zibohora ibiganza bikacyira mu izina rya Yesu.
Iyo uboshye umutwe yewe bwo ni ikibazo kuko ibitekerezo byawe biguma ahantu hamwe Imana ntivuga ngo wumve wirenza amagambo ibitekerezo byawe biri hasi kandi burya Imana ikorana n’ibitekerezo byacu imigisha yawe yose ntuzamenya aho iri ibintu byinshi byakakugiriye umumaro bimwe uzabyita ivangirwa kuko nturora ntutekereza ntureba ntiwumva ntuhumurirwa umutwe urarwaye umutwe uraboshye ntumenya igihe cyawe ntumenya igihe Imana yakugemdereyemo.
Ntahishurirwa ntacyo wumva ntacyo ureba uraho gusa abantu bazakuryana ibya so ukanuye byaba iby’umubiri ndetse nibyumwuka kuko utegereza ko igihe cyose bagusha ubuzima bwawe bwose buyobowe n’abandi Ariko twasonye ijambo Yeremiya 40:4 ati none ndakubohora iminyoruru Imana ikubohore uyumve mu izina rya Yesu
Ushobora kubohwa umubiri uzabibwirwa n’indwara za hato hato umusinziro utagira impamvu, amavunane utamenya guhora kumiti itandukanye indwara za karande nyinshi, rubagimpande ibizamuka n’ibimanuka, uducurane tudakira gutaka bya hato, mbega kuyoberwa nimba umuntu ari umucyecuru cyangwa ari inkumi bikakuyobera indwara nyinshi zituruka kuri satani se wibibi ngo duhore twiganyira ariko Imana ifite imbaraga zo kubohora n’imibiri yacu.
Abantu kenshi biyibagiza ko umuntu agizwe numubiri umwuka n’ubugingo iyo kimwe cyatatswe nikindi gishobora kwataka ariko mu petro iminyururu yarimuriho yaraguye mu izina rya Yesu
Umutima nawo ushobora kubohwa ukazaho ibinure pe ijambo ntirifateho indirimbo ntizifateho amasengesho ntafateho hakazaho ingese abantu bakajya bafashwa ureba ugasinzira mugihe abandi bagurutse kubera ugize gute uraboshye.
Ndasoza mvuga ngo Imana yabohoye Petero irahari ngo ikubohore
Imana nibohore ubugingo bwawe, Imana nibohore umubiri wawe kuko umubiri wawe murusengero rw’umwuka wera ntabwo ari icumbi ry’indwara mabadayimoni Imana nibohore amaboko yawe, Imana n’itubohore, Imana nibohore umutwe wawe nibohere imitwe y’abana bawe babaga abambere ariko ubu nibo baba abanyuma Imana nibohore ibyawe n’abawe mu izina rya Yesu amina
Shalom mwari kumwe na Pastor Dominique ubakunda