DUKOMEZE N AGATABO K UMUGENZI
DUKOMEZE KU MUSARABA N ABAGABO BAHUYE NA MUKRITSU AVUYE KU MUSARABA
Ubushize twatandukanye Mukristu amaze gutandukana na musobanuzi basezeranyeho banezerewe
Mukristo rero akomeza urugendo inzira yagombaga kunyuramo impande . zombi yari izitiwe n inkike yitwa agakiza
Nkuko tubisanga muri
Yesaya 26:1 – Uwo munsi, iyi ndirimbo izaririmbirwa mu gihugu cya Yuda ngo”Dufite umurwa ukomeye, Imana izashyiraho agakiza kabe inkike n’ibihome.
akomeza iyo nzira yiruka nubwo yararemerewe cyane
Kubera umutwaro wari umuri kumugongo
Aza kugera ahantu hazamukaho hato
hejuru haho hashinze umusaraba
kandi hepfo yaho hari imva irangaye
Ageze kuri uwo musaraba Wamutwaro umuhambuka ku mugongo uratembagara no muri ya mva ngo Pi !
mbega umunezero wa
Mukristu amarira y umunezero aba menshi atangazwa cyane nukuntu kureba umusaraba gusa bitumye umutwaro wihambura ku mugongo .
Kandi natwe ni uko ku musaraba iyo tuhageze imbaraga z ibyaha zirashira umutwaro w ibyaha ukatuvaho ukumva ufite amahoro yo mumutima ukajya ugenda wumva utaremerewe n ibyaha mumutima wawe
Bibiliya irabitubwira neza
Zekariya 12:10 – “Kandi nzasuka ku nzu ya Dawidi no ku baturage b’i Yerusalemu umutima w’imbabazi n’uwo kwinginga. Bazitegereza *jyewe uwo bacumise*, bazamborogera nk’uko umuntu aborogera umwana we w’ikinege, bazamuririra bashavure, nk’uko umuntu agirira umwana we w’imfura ishavu.
+Ku musaraba nta muntu ujyanayo undi bavandi ni umuntu kugiti cye uhigerera !!!! Burya umuntu yagutereka mumyanya yose munzu y Imana ariko ku Musaraba ni wowe wenyine wejyanayo
umuntu yakurangira inzira ariko urijyana
Ese wagezeyo wowe !!?? uribuka se ukuntu uwo mutwaro wakuvuyeho ugasigara wumva wemye ??ukumva uratuje mu mutima
Umuririmbyi w ikorasi yararirimbye ngoYadutuye imitwaro yaduhetamishaga none tugenda twemye
Turakomeza tureba iby Abagabo 3 bahuriyeyo na mukristo
Donna Mma Vany