Girira umwanzi wawe neza, bitanga izindi mbaraga n’indi migisha
1 Sam 24:18-21
[18]Aherako abwira Dawidi ati “Undushije gukiranuka kuko unyituye ineza, ariko jye nkakwitura inabi.
[19]Kandi uyu munsi weruye ineza ungirira kuko utanyishe, naho Uwiteka yantanze mu maboko yawe.
[20]Mbese umuntu yabona umwanzi we, yapfa kumureka agacika gusa? Nuko Uwiteka akugororere ibyiza ku byo unkoreye uyu munsi.
[21]Kandi rero nzi yuko utazabura kuba umwami, kandi ko ubwami bwa Isirayeli buzakomezwa mu kuboko kwawe.
Imig 16:7
[7]Iyo imigenzereze y’umuntu inezeza Uwiteka,Atuma n’abanzi be buzura na we.
Nshuti,imbaraga zacu ntizishingiye mu guhangana n’abatatwifuriza ibyiza kuko bidutwarira umwanya.Ahubwo tubiture ineza,tubafashe aho badukeneye,tubavuge neza,ababakomokaho ni abaziranenge tubafashe uko badukeneye bizana imigisha.
Nubwo bisaba izindi mbaraga tubigerageze
Mbifurije uwa gatanu mwiza.
Ndabakunda
Esron Ndayisenga