• Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Top Bar Navigation
AMASEZERANO.COM
  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Main Navigation
No Result
View All Result
  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Main Navigation
No Result
View All Result
AMASEZERANO.COM
No Result
View All Result
Ahabanza INYIGISHO

Imana imara umubabaro/Past Dominique Rwakunda

Kwizera Janvier na Kwizera Janvier
18/04/2018
muri INYIGISHO
0
3
Imana imara umubabaro/Past Dominique Rwakunda
0
Bayisangije
1000
Bayisuye
2,071

Ijambo ry’imana ku wa gatatu le 18/04/2018 mugezwaho na Pastor Rwakunda Dominique

Ndabashuhuje mu izina ry’umwami wacu Yesu kristo mbifuriza ibihe byiza no gufashwa n’ijambo nahaye intego igira iti Imana imara umubabaro.

Umuntu ashobora kugira umubabaro wo mumutima ubwe kugiti cye akawubwira abantu cg akananirwa no kubivuga akawuherana mumutima ukamuvuna ,ukamushengura , umuntu kdi ashobora kugira umubabaro w’abandi akabikorera umutwaro akahavunikira ibyo birashoboka. Ariko nakuzaniye ijambo rivuga ngo Imana twiringiye imara umubabaro.

Dusome Unyereke ikimenyetso cy’ibyiza, Kugira ngo abanyanga bakirebe bamware, Kuko wowe Uwiteka, untabaye ukamara umubabaro.zaburi 86:17

Kuko uzibagirwa umubabaro wawe, Uzawibuka nk’amazi amaze gutemba.Yobu 1:16

Ririmba wa juru we, nawe wa si we unezerwe. Mwa misozi mwe, muturagare muririmbe kuko Uwiteka amaze abantu be umubabaro, kandi abantu barengana azabagiririra imbabazi.Yesaya49:13

Ngayo amagambo tuganiraho Dawidi muri zaburi 86 arasenga ati data Ndakwinginze unyereke ikimenyetso kibyiza ,aratakamba cyane ati mwami wanjye nyereka ikimenyetso ,ikimenyetsoni agacu kibyenda kuba usomye aya magambo wumva ko bitewe numubabaro ,nuburibwe yarafite yasabaga nabura ko Imana yakora igisa nibyo yenda kuzamukorera ariko akoroherwamo gacye.

Bene data umubabaro uraryana uwufite niwe uwimenyaho, kuko iyo umuntu afite umubabaro aba yumva yenda guturika araribwa kdi abamubona ntibabimenya ashobora no kubibabwira ntibabyumve ariko Dawidi asenga ati unyereke ikimenyetso kibyiza kugirango abanyanga bakirebe bamware kuko wowe Uwiteka untabaye ukamara umubabaro. Imana ishimwe Dawidi arangije gusenga yizeye nubwo ababaye 👉🏻Inkuru za Dawidi ni ndende gusa byarangiye Imana imuruhuye imumara umubabaro izina ryayo rihabwe icyubahiro

Undi twabonye wagize umubabaro ni Yobu nyuma yo kubura ibye, Abe nawe ubwe akatakwa nuburwayi bukomeye inshuti zikamuhana akagira umubabaro nuburibwe bikomeye,akavuga amagambo akomeye

Ati “Ayii, iyaba umubabaro wanjye washobora kugerwa, N’ibyago byose bigashyirwa ku bipimo! Ntireka mpumeka, Ahubwo inyuzuzamo umubabaro.

Maze kandi ahanwa n’umubabaro ari ku buriri bwe, Ahora aribwa mu magufwa ntahweme,

Maze Yobu nyuma y’uburibwe agatakambira Iyera imara umubabaro igitondo kimwe ikamwunamura ikamukiza ikamuha ibyo yarafite ikubye kabira ikamuhira ubwanyuma kuruta ubwambere ikamuha abakobwa nabahungu kdi ikamuha kurama Imumaze umubabaro kuko yitwa uwiteka izina ryayo rishyirwe hejuru

Turabona umukecuru Hana yabayeho ababaye kuko atagiraga umwana

Ahiga umuhigo aravuga ati”Nyagasani Nyiringabo, nureba umubabaro w’umuja wawe ukanyibuka, ntunyibagirwe ukampa umwana w’umuhungu, nzamutura Uwiteka abe uwe iminsi yose yo kubaho kwe, kandi icyuma cyogosha ntikizamugera ku mutwe.” 1Sam1:11 Nyuma yo gusenga Imana yaramwibutse Imumara umubabaro iramutabara iramutetura Hana ararimba Imana yacu ihabwe icyubahiro

Mbibutse ko dufite ijambo rivuga ngo Imana twiringiye yita kubanyamibabaro cyangwa se Imana dukorera Imara umubabaro.

Tubona Nehemiya mu gitabo cyamwitiriwe ibice 2 Aho yagize umubabaro utandukanye nuwabandi abandi bo bagiraga umubabaro w’inyungu zabo ariko we agira umubabaro w’umurimo w’Imana bituma Imana yumva imuhesha ibyo yasabye Ku mwami

Nshuti mukundwa turi mu gihe gikomeye, turi muminsi y’imperuka aho umuntu arira akabura umuhoza, ibibazo bibaye byinshi ureba hirya ukareba hino ukabura ubutabazi urara urira bukagucyeraho umaze iminsi udasinzira ,amarira yawe azwi namashuka ,umutima wawe wabaye inyama ,uravirirana bitewe numubabaro wo mumutima ariko nakuzaniye ijambo rivuga ngo ibyo byose Imana yarabibonye izanwe no kukomora uzagira amashako nkayambere uwari kukwereka Hana agiye gushima bitandukanye nacyagihe yiswe umusinzi humura komera shikama iyongeremo akabaraga Imana twiringiye izaguhoza

Reka nsoreze kuburyo butatu Imana imara umubabaro;

  • Iguha amahoro yo mumutima ukanezerwa
  • Iguha ibisubizo bifatika ibyo wabuze ukabibona
  • Iguha ubugingo ,mu ijuru ntituzibuka imibabaro

Ubwo buryo bwose Imana ibasha kubukoresha kubuzima bwawe.

Dusenge: Mana yo Kwizerwa turagushimiye ko uzi imibabaro yacu fasha buri wese ubabaye ushenjaguwe ubuze amahoro urara arira, yongere aseke anezerwe kuko urabishoboye mu izina rya Yesu, amina.

Ibiherukaa

Kukubonamo Kristo mu buzima bwawe bwose

Ibikurikira

Sobanukirwa umunara w’Ibabeli-Donna Maman Vanessa

inyigisho

Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste
IJAMBO RY'UMUNSI

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida
INYIGISHO

Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

23/01/2025
IYO IGIHE CYO KURIRA KIRANGIYE – Prof. Dr. Fidele Masengo
INYIGISHO

Ubwoba bw’ikitazwi – Dr. Fidele Masengo

04/01/2025
IYO IGIHE CYO KURIRA KIRANGIYE – Prof. Dr. Fidele Masengo
INYIGISHO

Kwizera kurarema – Bishop Dr. Fidele Masengo

17/12/2024
Humura Uwiteka azabyikorera – Ev Ndayisenga Esron
INYIGISHO

Ubonye gutabarwa kuva ku Witeka, ugaruriwe ibyari byarabuze

07/12/2024
Nawe uyu munsi yagukorera ikibatangaza -Ev. Esron Ndayisenga
INYIGISHO

Ijwi ry’Uwiteka iyo rije rishwaza ibitwishyiraho hejuru – Ev. Esron Ndayisenga

10/11/2024
Ibikurikira
UMUNTU WARI UHETSE UMUTWARO (Mukristu)AGATABO K’UMUGENZI

Sobanukirwa umunara w’Ibabeli-Donna Maman Vanessa

Ibitekerezo 3

  1. Rebecca says:
    7 years Hahise

    Imana ishimwe cyane ko imara umubabaro nizeye ntashidikanya ko izawumara muhabwe umugisha kubwo amagambo meza mutugezaho.

    mubyandiswe mwaduhaye haraho mwibeshye YOBU 1:16
    Murakoze.

    Reply
  2. Rwagasore says:
    7 years Hahise

    Imana ihe umugisha Pastor Dominique kubw’ijambo ryiza atuganirije. Burya koko Imana imana umubabaro.

    Reply
  3. Delphine says:
    7 years Hahise

    Imana iguhe umugisha Paster nukuri Imana imara umubabaro
    nihimbazwe

    Reply

Leave a Reply to Rwagasore Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

  • Ibigezweho
  • Ibitekerezo
  • Ibiheruka
Amagambo 10 y’ihumure ku muntu uri mu ngorane

Amagambo 10 y’ihumure ku muntu uri mu ngorane

10/04/2018
UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU : INZOZI/ Past Gatanazi Justin

UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU : INZOZI/ Past Gatanazi Justin

19/06/2018
Promise Bible Center

KWIYANDIKISHA – PBC – Promo.10

17/01/2024
Promise Bible Center

Promotion PBC-0723-P8

16/10/2022
Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Igice cya 2 cy’Ubuhamya bw’inzira igoye y’ubuzima bwa UWITONZE Hosiane

13
“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

IYO UZABA UKOMEYE WIGISHWA AMASOMO AKOMEYE N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE.,/Ev. Kayiranga Deo

7
Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

7
“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

7
Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
PBC Graduation: Amafoto

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025
Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

23/01/2025

Dukurikire

  • 1.3k Fans
  • 10 Followers
  • 1 Followers

Soma n'ibi

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
PBC Graduation: Amafoto

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025
Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

23/01/2025

Abo turibo

AMASEZERANO.COM

Amasezerano ni urubuga rwa Gikristo rw'ivugabutumwa. Intego yacu iri mu Abafilipi 1:6

IBIRIMO

Dukurikire kuri Facebook

  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Footer Navigation

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

No Result
View All Result

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.