Intwaro ya nyuma turwanisha ni Ukwizera
Reka dusome
Zab 11:3
[3]Niba imfatiro zishenywe,Umukiranutsi yakora iki?
Heb 10:38
[38]Ariko umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera.Nyamara nasubira inyuma, umutima wanjye ntuzamwishimira.”
Yh 16:31
[31]Yesu arabasubiza ati “None murizeye?
Imfatiro hano zivuzwe zaba Imiryango, zaba ubutunzi n’indi mitungo, zaba akazi, zaba kumenyekana, zaba amashuri, zaba imyanya ikomeye, zaba urugo ,umugabo cyangwa umugore ,abana,zaba kugira abagushyigikiye mu bikorwa runaka, ariko ibyo byose bishobora kuvaho.Ariko se bivuyeho icyo wasigarana ntusebe cyangwa ntiwiruke ku musozi ni ikihe?
Ni ukwizera.
Mbese urizeye??
Mugire umunsi mwiza
Ndabakunda
Ev. Esron Ndayisenga