- Nawe Imana ikwemere igice cya mbere
Ibyakozwe n’intumwa 10:1-8
buriya nawe Imana yakwemera. Ndifuza ko tuganira ku muntu witwa Koruneliyo akaba yari umutware utwara umutwe w’abasirikare.
muri iri jambo ndagira ngo tuze kuvuga ku bintu bitanu by’ingenzi ngo nawe Imana ikwemere.
1.Kuba ufite icyo ukora.
2.Kugira aho ubarizwa.
3.Kuba uwubaha Imana
4.Ugira ubuntu
5.Kuba usenga Imana.
Ibi bintu ni ingenzi ngo Imana ikwemere,Koruneliyo yari abyujuje.
1.Kuba ufite ibyo ukora, Koruneliyo yari afite akazi kandi keza,yari atinyitse kuko yari umutware w’ingabo uyu munsi wamwita Generali rero ntabwo yari imbura mukoro. Uyu munsi hari abavuga ko gukizwa ari ibyo abantu b’imbura mukoro,badafite akazi ariko sibyo.Ndagira ngo kandi nkubwire ko kuba nabwo ufite akazi atari impamvu yo guta umurimo kuko hari benshi dusenga ngo Imana iduhe akazi ariko kamara kuboneka tukagira urwitwazo ngo akazi kambanye kenshi niyo mpamvu ntakiboneka,oya uyu munsi mukureho inzitwazo zose kuko Ntawarushaga akazi Koloneliyo kandi byose yabikoraga neza nk’uko dukomeza kubibona.
Nawe Imana ikwemere nshuti.
2.Kugira aho ubarizwa.Bibiliya yavuze ngo Koruneliyo yari umunyedini
munyemerere iri jambo umunyedini ntimurifate nk’umuntu utagenda neza nu idini ahubwo nk’uko mu gitabo cy’ubuzima bufite intego bivuga turifate nk’umuntu ufite idini yemeye,asengeramo,akoreramo ,azwimo.Oh Halleluaaa, buriya n’ubwo yari afite akazi kagoye ariko yabaga no mu idini kandi nayo yari imufite kuburyo n’abantu bamutangiraga ubuhamya ko ari umunyedini wabo.
Ibi bivuze ibintu nka bitatu:
-Akazi ntikamubujije kuba mu materaniro y’idini ye.
-Mu baturanyi baziko ariho abarizwa.
-Ubuyobozi buziko ari uwabo bivuzeko mu bitabo by’abakora imirimo arimo,abitanga ngo umurimo ugende neza arimo,
muziko hari abantu bagwiriye batagira idini? ngo bakijijwe ariko batagira aho babarurirwa? birirwa bazerera? Nshuti amatorero yanyu agomba kubamenya,mukaba mu bitabo byabo,mu bitanga bakaba babafite,mubakora imirimo itandukanye mukabamo ,kuko muri iyi minsi hari abihunza imirimo y’itorero; muzababona iyo inyubako yaje bahindura aho basengera batinya kwitanga.
Soma igice cya kabili urebebibindi bintu bitatu byatumye Imana imwemera
Ev. Rwabasigari Dieudonné
Imana iguhe umugisha cyane
Iyi minsi aho kugirango abantu bakorere kwemerwa n,Imana bakora ngo bemerwe n,abantu kdi nibyigihe gito bushira vuba kwemerwa n,Imana nibyigiciro cynshi ntuburangirira kw,Isi gusa Mukozi w,Imana Imana iguhe umugisha iyi nyigisho ni ingenzi muli ibi bihe tulimo