• Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Top Bar Navigation
AMASEZERANO.COM
  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Main Navigation
No Result
View All Result
  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Main Navigation
No Result
View All Result
AMASEZERANO.COM
No Result
View All Result
Ahabanza INYIGISHO

Sobanukirwa umunara w’Ibabeli-Donna Maman Vanessa

Kwizera Janvier na Kwizera Janvier
18/04/2018
muri INYIGISHO
0
7
UMUNTU WARI UHETSE UMUTWARO (Mukristu)AGATABO K’UMUGENZI
0
Bayisangije
1k
Bayisuye
1,624

Itangiriro 11:1- 9

Uyu munara ni igikorwa gikomeye mu mibanire y’umuntu n’Imana.

Kuko mu gihe bajyaga kuwubaka abantu bahuje umutima kandi bawuhuriza kunama mbi, ndetse barangije bayishyira no mubikorwa.

Nyuma y’uko Uwiteka afashe icyemezo gikomeye cyo kurimbura abantu n’ibintu agasiga bake n’ibintu bike byarokokeye mu nkuge.

Abo bamaze gusohokamo nabo rero ntabwo batunganiye Uwiteka nk’uko abishaka ahubwo bakoze uko bashaka`

Bibiliya itubwira ko ngo Isi yose yari ifite ururimi rumwe n’amagambo amwe.

Ni uko Bagenda berekeye iburasirazuba, babona ikibaya kiri mu gihugu cy’i SHINARI, barahatura.

Barangije Barabwirana bati: “Mureke tubumbe amatafari, tuyotse cyane.” Kandi ubwo mwumva bagiraga amatafari mu cyimbo cy’amabuye, bakayafatanisha ibumba mu cyimbo cy’ibyondo. Murumva ko bitari byoroshye Sibwo bagiye inama abana b’abantu n’ibitangaza.

Murebe IBYAHA BYARI MURI UYU MUGAMBI MUBI YABO

Kwishyira hejuru

Umurongo 4 “Baravuga bati: “Mureke twiyubakire umudugudu n’inzu y’amatafari ndende, izagere ku ijuru, kugira ngo twibonere izina rimenyekana, twe gutatanira gukwira mu isi yose.”

Aba bantu ngo bari bafite icyifuzo cyo kubaka izina ryabo rikamamara mu mwanya w’izina ry’Imana.

Ibi byagarukaga ku cyaha cya Adamu nawe wariye ku mbuto ashaka kuba nk’Imana. Iyi kamere niyo igikurikirana umuntu nubu kandi nibyo Nebukadineza yakoraga ngo bamusenge ukwezi kose ndetse akikubita mugituza ati Babuloni niyubakiye.

Iki kinyoma satani yakibeshyeshyeje Yesu ati “ibi byisi byose ndabiguha nupfukama ukandamya.” (Mat.4)

Nkuko twabonye ko bariya bantu bashakaga kubaka ngo izina ryabo rimenyekane n’uyu munsi wa None hari benshi bakora Ibyiza babikora ngo bamamare cyangwwa se biyubakire Amazina.

Abo tubasanga mumirimo myinshi itandukanye:

Hari abashobora kwitanga bikomeye ngo izina ryabo rimenyekane kandi iyi myitwarire kandi igenda ifata abantu benshi no mubyiciro bitandukanye:

  • Abanyempano,
  • Abakozi b’Imana batandukanye,
  • Abakristo n’abandi

Bashaka kubaka amazina yabo, aho kubaka ubwami bw’Imana.

Navuga nk’Abavuga ubutumwa bashishikaye ngo Izina ryabo ryamamazwe .

Abaririmba ngo bamamare,

Abahanura ngo bamamare,

Ongeraho abandi nawe uzi cyangwA wibutse …

Ariko burya Kuko Imana ireba mu mutima impamvu Imenya abakora ngo Izina ry’Uwiteka rishyirwe hejuru n’ abakora kugirango bamamare ubwabo .

  1. Uhuza inama yo gukora ikibi.

Iki nacyo n’icyaha Imana yanga urunuka, abantu bajya mukigare cyo gukora ibibi.

Mugihe cya Nowa Imana ngo yitegereje abantu ibona bose barabaye babi uretse Nowa utarifatanije nabo ndetse n’i Sodomu uretse Loti abandi bose bari babi.

Niko n’uyu munsi Imana ijya ibuza kwifatanya n’ababi ahubwo ikadusaba kwitandukanya nabo kuko dukwiye kuba umucyo kandi utagira aho uhurira n’umwijima.

Ntabwo Imana yajya muruhande rw’ababi kabone niyo isi yose yahuriza kukibi.

Niyompamvu itabashyigikiye:

Umurongo 8:”Uwiteka abatataniriza gukwira mu isi yose, barorera kubaka wa mudugudu.”

Mwene Data ukwiye kumenya ko Imana yacu ari Imana ireba, izi ibyo dukora kandi ikamenya n’impamvu zidutera kubikora.

Umva, Uwiteka amanurwa no kureba umudugudu n’inzu ndende, abana b’abantu bubatse.

Amaze kuwubona aravuga ati”Dore aba ni ubwoko bumwe n’ururimi rumwe, ibyo ni byo babanje gukora none ntakizabananira gukora bagishatse.

Aha Imana yabonye ko bahuje icyo biyemeje byanze bikunze bazakigeraho gusa ikibabaje ni uko uwo mugambi wabo wari unyuranyije n ubushake bw Imana.

Hari ibyo dukora ndetse tunabihurijeho turi benshi nyamara aho kutuzanira umugisha aribidukururira umuvumo.

Nicyo cyabaye kuri aba bahuje umutima bizanira kudahuza kw’iteka bateza isi yose umuruho.

7-8 :”Reka tumanuke tuhahindurire ururimi rwabo, rubemo nyinshi zinyuranye, be kumvikana. Ni cyo cyatumye witwa Babeli, kuko ari yo Uwiteka yahinduriye ururimi rw’abo mu isi bose, rukavamo nyinshi zinyuranye, kandi ari yo yabakuriyeyo, akabatataniriza gukwira mu isi yose. ”

Dusoza rero nshuti y Umusaraba ndabiifuriza kwirinda umwuka w’i Babeli uriho muri iyi minsi yanyuma kugirango utagibwaho n’umuvumo nkabo

2 Ingoma 30:7 “Kandi mwe kumera nka ba sogokuruza banyu, cyangwa bene wanyu bacumuraga ku Uwiteka Imana ya ba sekuruza, bigatuma ibatanga bakarimbuka nk’uko mubireba. ”

mugisha Uwiteka atanga ukomeze kubabaho

Donna Mma Vanessa

 

Ibiherukaa

Imana imara umubabaro/Past Dominique Rwakunda

Ibikurikira

Intambara yose unyuramo ifite isomo wakuramo! -Pastor Gaudin MUTAGOMA

inyigisho

Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste
IJAMBO RY'UMUNSI

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida
INYIGISHO

Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

23/01/2025
IYO IGIHE CYO KURIRA KIRANGIYE – Prof. Dr. Fidele Masengo
INYIGISHO

Ubwoba bw’ikitazwi – Dr. Fidele Masengo

04/01/2025
IYO IGIHE CYO KURIRA KIRANGIYE – Prof. Dr. Fidele Masengo
INYIGISHO

Kwizera kurarema – Bishop Dr. Fidele Masengo

17/12/2024
Humura Uwiteka azabyikorera – Ev Ndayisenga Esron
INYIGISHO

Ubonye gutabarwa kuva ku Witeka, ugaruriwe ibyari byarabuze

07/12/2024
Nawe uyu munsi yagukorera ikibatangaza -Ev. Esron Ndayisenga
INYIGISHO

Ijwi ry’Uwiteka iyo rije rishwaza ibitwishyiraho hejuru – Ev. Esron Ndayisenga

10/11/2024
Ibikurikira
Intambara yose unyuramo ifite isomo wakuramo! -Pastor Gaudin MUTAGOMA

Intambara yose unyuramo ifite isomo wakuramo! -Pastor Gaudin MUTAGOMA

Ibitekerezo 7

  1. jpaul says:
    7 years Hahise

    Umwigisha habwa umugisha natwe twisuzume niba tutajya tugira kugambirira ikibi

    Reply
  2. Théoneste says:
    7 years Hahise

    Uyu mwuka wo Kubaka izina ni umwuka mubi kandi ufite imbaraga ugatizwa umurindi na kamere muntu yuzuye ububi no kwikunda.iyo utaretse ngo Imana ikwigarurire,ikuganze uriya mwuka ahubwo urakuganza bukaba imbata y’irari ry’umubiri.

    Reply
  3. Jean Pierre says:
    7 years Hahise

    Murakoze cyane kubw ‘ubu butumwa bwiza Imana ibahe umugisha natwe twisuzume turebe uko buri wese ahagaze kurwe ruhande

    Reply
  4. Pastor Uwamaliya chantal says:
    7 years Hahise

    Imana iguhe umugisha mukozi w,Imana

    Reply
  5. UMUTONI Honore says:
    7 years Hahise

    ibi nibyo bitera kwishyira hejuru! twirinde

    Reply
  6. kamuhanda says:
    7 years Hahise

    Imana rwose iguhe umugisha iri ni ijambo ry:Imana rizima
    rwose.

    Reply
  7. NSENGIMANA Philbert says:
    7 years Hahise

    Imana ihe umugisha mma Vanny! Dukwiye kwirinda umwuka w’Ibabeli umaze gutera benshi mu nzu y’Imana cg abahagarariye ibyiciro bitandukanye.
    Twisuzume tutazapfa duhagaze tukayoba inzira twibwira ko tukiyirimo.

    Reply

Leave a Reply to Pastor Uwamaliya chantal Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

  • Ibigezweho
  • Ibitekerezo
  • Ibiheruka
Amagambo 10 y’ihumure ku muntu uri mu ngorane

Amagambo 10 y’ihumure ku muntu uri mu ngorane

10/04/2018
UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU : INZOZI/ Past Gatanazi Justin

UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU : INZOZI/ Past Gatanazi Justin

19/06/2018
Promise Bible Center

KWIYANDIKISHA – PBC – Promo.10

17/01/2024
Promise Bible Center

Promotion PBC-0723-P8

16/10/2022
Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Igice cya 2 cy’Ubuhamya bw’inzira igoye y’ubuzima bwa UWITONZE Hosiane

13
“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

IYO UZABA UKOMEYE WIGISHWA AMASOMO AKOMEYE N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE.,/Ev. Kayiranga Deo

7
Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

7
“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

7
Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
PBC Graduation: Amafoto

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025
Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

23/01/2025

Dukurikire

  • 1.3k Fans
  • 10 Followers
  • 1 Followers

Soma n'ibi

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
PBC Graduation: Amafoto

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025
Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

23/01/2025

Abo turibo

AMASEZERANO.COM

Amasezerano ni urubuga rwa Gikristo rw'ivugabutumwa. Intego yacu iri mu Abafilipi 1:6

IBIRIMO

Dukurikire kuri Facebook

  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Footer Navigation

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

No Result
View All Result

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.