• Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Top Bar Navigation
AMASEZERANO.COM
  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Main Navigation
No Result
View All Result
  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Main Navigation
No Result
View All Result
AMASEZERANO.COM
No Result
View All Result
Ahabanza AMAKURU ANYURANYE

Umurimo w’Imana ukora ntukakubere impamvu yo kwanduza ubugingo bwawe/ Donna Maman Vany

Kwizera Janvier na Kwizera Janvier
10/07/2018
muri AMAKURU ANYURANYE, INYIGISHO
0
1
Umurimo w’Imana ukora ntukakubere impamvu yo kwanduza ubugingo bwawe/ Donna Maman Vany
0
Bayisangije
1k
Bayisuye
10,289

Kuba mu murimo w’Imana cyane cyane uyoboye abandi hari ubwo bivuna, bibabaza, bigorana ndetse umuntu akaba yanarakara cyangwa akagira ifuhe; uyu munsi nje kukubwira ngo muri ibyo byose bera maso ubgingo bwawe.

Kutaba maso kwa Mose na Aroni

Nyuma y’uko abisiraheli bakomeje kugwa mu butayu ndetse na Miriyamu agapfira i Kadeshi nubwo yari azi kuririmba cyane no guhimbaza ndetse akaba na mushiki wa Mose ariko Yigeze kumunegura bibabaza Imana nawe yasigaye aho .

Ibibazo byakomeje kuba byinshi mu butayu bagera ubwo babura n’amazi burundu induru ziravuga Mose ahabonera akaga .

Kubara 20:1 – 12

Aha badutekerereza ukuntu Mose na Aroni bagiye imbere y’ihema ry’ibonaniro bikubita hasi bubamye ubwiza bw’Imana burababonekera.

Uwiteka abwira Mose ngo afate inkoni we na mwene se Aroni bateranye iteraniro ry’Abisiraheli babwire igitare mu maso yabo kivushe amazi yacyo; aha byumvikane ko atababwiye gukubita.

Byumvikana ko Aroni nawe yari yumvise icyo Uwiteka yabategetse gukora. Bo rero bateranije iteraniro Mose atangira kubatuka ngo ni abagome, atangira kuvuga ibyo atatumwe yongeraho guhakana imbaraga z’Imana ngo mbese muri iki gitare twabakuriramo amazi? Ayiiiiiiii mbega umujinya!

Urupfu rwa Aroni

Ubwo mubyegera bya Mose Aroni aba agezweho

Uwiteka abwirira Mose na Aroni ati “Aroni agiye gusanga ubwoko bwe, kuko atazajya mu gihugu nahaye Abisirayeli, ubwo mwagomereye itegeko ryanjye ku mazi y’i Meriba.

Ati: Jyana Aroni na Eleyazari umwana we, ubazamure umusozi Hori, wambure Aroni imyambaro ye uyambike Eleyazari umwana we, maze Aroni ari bupfireyo asange ubwoko bwe.” Aha biratwereka ko Imana itarobanura Ku butoni.

Mose abigenza uko Uwiteka yamutegetse, bazamuka uwo musozi wa Hori, iteraniro ryose ribareba.

Mose yambura Aroni imyambaro ye ayambika Eleyazari umwana we, Aroni apfira aho, mu mpinga y’uwo musozi Mose na Eleyazari barawumanuka.

Iteraniro ryose ribonye yuko Aroni yapfuye, inzu ya Isirayeli yose imara iminsi mirongo itatu iririra Aroni.

Mose ntirwamusize!

Uwiteka abwira Mose yuko urupfu rwe ruri hafi

Kubara27:12-14

Uwiteka abwira Mose ngo“azamuke umusozi wa Abarimu, yitēgere igihugu yahaye Abisirayeli.

Amutegeka kukitegereza ngo Namara kucyitēgera uzapfa, asange ubwoko bwe nk’uko Aroni mwene se yabusanze, aha hari ikinejeje: Imana yahaye Mose inshuti yayo kwitegereza igihugu si ukukireba ahubwo ni ukukitegereza.

Imana kandi iramubwira ngo nyuma yaho uzapfa ariko uzasanga ba sogokuruza. Haleluiaaaa!!

Aha Uwiteka yamusobanuriye Impamvu igihugu cy’amata n’ubuki akirebesheje amaso ariko atazagikandagizamo ibirenge ngo: Kuko We na Aroni Bagomereye itegeko ry’Uwiteka yabategetse mu butayu bwa Zini, ubwo iteraniro ryitonganyaga, ntiberekanire kwera kwe ku mazi y’Meriba i Kadeshi mu maso yaryo, yari yabwiwe kukibwira aragikubita; agikubitana umujinya n’uburakari, kandi ntiyagaraje kwicisha bugufi.

Uburyo dukwiye kwitondera uyu murimo w’Imana

Ninde watekereza ko Mose wabanye n’Imana imbonankubone agakura ubwoko bw’Imana mu Egiputa akabwambutsa inyanja itukura, Imana ikamuhamiriza ariwe wagera igihe yitegeye Kanani, Imana ikamwibutsa ko yigeze kuyisuzugura bikamuviramo kugwa aho .

Mu murimo w’Imana ukora wose kiranukira Uwiteka kandi niba haraho ubonye hajeho umugayo mu maso y’Uwiteka wibirenzaho ngo ukomeze kuko ahari twese ntituzagirirwa ubuntu bwo kugirana ikiganiro n’Uwiteka mu minota yacu Yanyuma.

Kuba umuntu yaracumuye ku Mana ntibibuza uririmba kuririmba neza ndetse itorero rigafashwa, tibibuza uyoboye abantu kugumya kubayobora kuko na Mose na Aroni nyuma yo gukubita igitare barakomeje bayobora ubwoko bw’Imana.

Uuwigisha ntibyamubuza kwigusha ngo abantu bafashwe kuko Mose yakomeje kuvuga no gutanga amabwiriza kugeza umunsi Uwiteka yamwibukirije icyaha yakoze. Aha twakwibaza ngo Ko Mose yazize ko yakubise inkoni Aroni we Yazize iki?

Icyaha cya Aroni

Mugihe bateranyaga iteraniro nkuko Uwiteka yabatumye Aroni ntabwo yigeze ahugura Mose ngo amubuze gutuka abantu kuko yari yumvise icyo batumwe ko ari ukubwira igitare ngo kivushe amazi; yari azi neza ko ibyo Mose ariho akora bitari mu murongo w’Imana kugeza ubwo akubise igitare kabiri.

Aroni nubwo ntacyo yavuze ntagire nicyo akora kuri ubu bwoko ariko yabaye icyo nakwita nk’indorerezi mu murimo w’Imana yagombaga gucyebura mwene se akamwibutsa neza icyo batumye kuko nawe yari yumvise n’amatwi ye icyo Uwiteka yababwiye gukora.

Muri iki gihe guhugura birabuze ntawe uhugura mwene se ngo kuko amuruta, amurusha amashuri, amafaranga, Afite umwanya mwiza …., Uwiteka aturengere. Ntarwitwazo rwo kutubaha Imana.

Waba uyoboye itorero, Waba umuyobozi wa chorale, urubyiruko, … Ntugomba kureka kubaha Imana yawe ngo abo wayoboraga batinyaga Imana ikubamo utume bayubahuka.

Mose na Aroni Bajyaga barwanya ikintu cyatuma bishyira hejuru. Ariko aha ntibabaye maso. Uko waba ukorana n’Imana n’amasezerano uko yaba angana kose ukwiye kumvira Imana.

Icyo Imana idushakaho ni ukugendana nayo twicisha bugufi yagira icyo igukoresha icyubahiro cyikaba icyayo kuko yavuze ko ntawundi bazagisangira yewe no kwiyogeza mumutima n’icyaha.

Gukiranukira Imana ni ishingano yawe uwo uri we wese. Nabo nubwo bari abayobozi bakuru ntibyavugaga ko batagomba guca bugufi. Icyubahiro cyabo ntibagombaga kugikandagiza abo bayobora.

Abagalatiya 6:3-5 umuntu niyibwira ko ari icyo aricyo kandi nta cyo ari cyo aba yibeshye. Ibyiza ni uko yakwisuzuma mu murimo ubwe kuko ari bwo azabona icyo yirata kubwe wenyine atari Ku bwa mugenzi we kuko umuntu wese azikorera uwe mutwaro.

 

Ndabifuriza kuzagera mu Ijuru,

Mugire umunsi mwiza

Donna Mma Vany

Ibiherukaa

Wirinde icyagutandukanya na Yesu

Ibikurikira

Italiki 10 Nyakanga 2018: KUVA 27

inyigisho

PBC Graduation: Amafoto
AMAKURU ANYURANYE

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025
Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste
IJAMBO RY'UMUNSI

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida
INYIGISHO

Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

23/01/2025
IYO IGIHE CYO KURIRA KIRANGIYE – Prof. Dr. Fidele Masengo
INYIGISHO

Ubwoba bw’ikitazwi – Dr. Fidele Masengo

04/01/2025
IYO IGIHE CYO KURIRA KIRANGIYE – Prof. Dr. Fidele Masengo
INYIGISHO

Kwizera kurarema – Bishop Dr. Fidele Masengo

17/12/2024
Humura Uwiteka azabyikorera – Ev Ndayisenga Esron
INYIGISHO

Ubonye gutabarwa kuva ku Witeka, ugaruriwe ibyari byarabuze

07/12/2024
Ibikurikira
Italiki 03 Mata 2018: ABAREWI 8-10

Italiki 10 Nyakanga 2018: KUVA 27

Ibitekerezo 1

  1. Uwonkunda Marie Chantal says:
    5 years Hahise

    Imana idushoboze dukore imirimo yacu twibuka ko tuzayihemberwa nayo

    Reply

Leave a Reply to Uwonkunda Marie Chantal Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

  • Ibigezweho
  • Ibitekerezo
  • Ibiheruka
Amagambo 10 y’ihumure ku muntu uri mu ngorane

Amagambo 10 y’ihumure ku muntu uri mu ngorane

10/04/2018
UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU : INZOZI/ Past Gatanazi Justin

UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU : INZOZI/ Past Gatanazi Justin

19/06/2018
Promise Bible Center

KWIYANDIKISHA – PBC – Promo.10

17/01/2024
Promise Bible Center

Promotion PBC-0723-P8

16/10/2022
Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Igice cya 2 cy’Ubuhamya bw’inzira igoye y’ubuzima bwa UWITONZE Hosiane

13
“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

IYO UZABA UKOMEYE WIGISHWA AMASOMO AKOMEYE N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE.,/Ev. Kayiranga Deo

7
Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

7
“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

7
Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
PBC Graduation: Amafoto

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025
Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

23/01/2025

Dukurikire

  • 1.3k Fans
  • 10 Followers
  • 1 Followers

Soma n'ibi

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
PBC Graduation: Amafoto

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025
Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

23/01/2025

Abo turibo

AMASEZERANO.COM

Amasezerano ni urubuga rwa Gikristo rw'ivugabutumwa. Intego yacu iri mu Abafilipi 1:6

IBIRIMO

Dukurikire kuri Facebook

  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Footer Navigation

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

No Result
View All Result

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.