AGATABO K UMUGENZI

ubushize twatandukanye Mukristu yafatanije urugendo na bamwe mu baturanyi be ndetse biyemeje kumugarura ariko aranga akomeza urugendo.
Muri iki gice tugiye gukomeza tureba uko batandukanye nuko byaramugendekeye

ISAYO GAHINDA GASAZE

Mudakurwakwijambo yakoze uko ashoboye ngo mukristu acike intege ariko biramunanira asubirayo.Ese twe ntabo twagiye duhura nabo ??

Muribuka ko Mukristu na nyamujyiryanino bakomeje urugendo mu kibaya bibereye mu munyenga wo kuzagera mu Ijuru Ariko Mukanya Gato BABA baguye mu isayo (Isayo gahinda gasaze ni ijambo Yesu yavuze ngo ntimukiganyire ibiryo imyambaro. Abantu bensh bafite amaganya yabarenze akabyara isayo bahora basayagurikamo. Umutima ubabaye ujugunya Amahoro yawo.)
(ESE WOWE UGITANGIRA GUKIZWA HARI
IBIGERAGEZO WAHUYE NABYO ??)

Umve ibintu nakuye muri iki gice
● Kuko batitondaga batungurwa no kugwa muri iyo sayo

● Bamazemo umwanya bagerageza kwisayura

● Bivuruguta mu byondo

● Mukritso kubera wa mutwaro niwe watangiye gusaya cyane kuko yarafite umutwaro uremereye

turibuka bya bindi byose mukristu yavugaga ahamya akoresha ijambo ariko bageze hano Nyamujyiryanino amubaza aho bari, mukristu amubwira ko nawe atabizi. ni akaga byari byaramurenze undi yumvise ibyo bisubizo aramuhinduka ati nibi wambwiraga by ‘igihugu cyiza ati: ko bitangiye ntaho turagera !? ubwo arakarira mukristu ga!

Ubundi agerageza qkwisayura agana iwabo abasha kuvamo yisubirira mu Irimbukiro.agezeyo abaturanyi baba barabimenye

■ bamwe baramushima ko agarutse
abandi bamwita umupfu, umunyabwoba,
abandi bati uriyerekanye nibindi ……

Byaramumwaje ariko aza kumenyera afatanya nabo kunegura mukristu. Mukristu asigara muri ibyo bibazo wenyine ariko ntiyacika intege arakomeza ageze aherekeye kuri rya REMBO RITO (Yesu niwe rembo rifunganye) ananirwa kwisayura kubera umutwaro yari ahetse.

umugabo witwa “MUTABAZI” (Dutabarwa mu buryo bwinshi hari ubwo umutima uba wagiye kure wajya mu rusengero ukumva ijambo ry’Imana ukumva uratabawe ukize amaganya y’isi)

Mutabazi amubaza impamvu atitegereje AMABUYE YO GUTARUKIRAHO undi ati: nabitewe n’ubwoba n’igihunga bituma mpungira mu nzira y’ubusamo.Mutabazi amufasha kuvamo (Zaburi 40: 2) yanasobanuye neza iby’iyo sayo n’impamvu hitwa hatyo, n’mpamvu bashyizemo amabuye nukuntu hari ubwo ijuru ribyuka ryabaye umukara kubona ayo mabuye bikagorana; nukuntu iyo sayo yapfiriyemo abagenzi benshi (birababaje kubahaguye).

(Amabuye ni ibyanditswe byera murabona bibiliya ni nini ariko haba hari ibyanditswe ku buryo buri wese agira igice akunda icyo gice kuko aba azi isayo cyamukijije gusa hari ubwo ijuru ribyuka nabi nabyo ukabyibagirwa
wafata bibiliya ukabura ahantu na hamwe hagufasha).

ISAYO IGERERANYWA NA BIGERAGEZO UMUNTU AHURA NABYO AKIMARA GUKIZWA.Twibuke ko tugikizwa tubanza kwinjira mu munyenga wo kujya mu ijuru nyuma gato abenshi ibigeragezo bitandukanye bikabafata bagasayagurikamo, niho benshi batangira gusubira inyuma (kugwa) gusa hari amahirwe ko Mutabazi (Umwuka Wera) ahari kandi arinze itorero. Akorera mu bakozi b’Imana;
mu bakristu, bakubwira bagukomeza ko utibeshye bakakwereka inzira, bakaguhumuriza, ubuzima bugakomeza. hari nubwo Umwuka Wera akwibwirira ku giti cyawe, ukabona ibihumuriza.

Mu gice gikurikira tuzakomeza tureba uko mukristu amaze kuva muri iyo sayo gahindagasaze yakomeje urugendo wenyine akaza guhura na Bwenge bw’isi. Imana ibahe umugisha mwinshi kubwo gukurikira izi nyigisho nziza ziboneka z’agatabo k’umugenzi.