Dukwiye kubakwa nk’ amabuye mazima – Ev. Nshimiyimana Joel

Dukwiye kubakwa nk’ amabuye mazima – Ev. Nshimiyimana Joel

1Petero2:4-6 ‘’ Nimumwegere niwe Buye rizima ryanzwe n’abantu, ariko ku Mana ryaratoranijwe riba iryigiciro cyinshi, namwe mwubakwe nk’amabuye mazima kugirango mube inzu y’Umwuka, n’ubwoko bw’abatambyi bwera bwo gutamba ibitambo by’umwuka bishimwa n’IMANA ku bwa Yesu Kristo. Kuko mu byanditswe harimo aya magambo ngo ‘Dore ndashyira muri Siyoni ibuye rikomeza imfuruka, ryatoranijwe kandi ry’igiciro cyinshi, kandi uryizera ntazakorwa n’isoni.

Bene Data bakundwa irijambo ritwereka neza ko Yesu Kristo twizera ariwe Buye rizima ( Living stone) ryatoranijwe maze riba iryigiciro cyinshi

Ritwereka neza kandi ko umuntu wese umwizeye akwiye kubakwa na rino Buye ‘’ kuko rivuga riti Nimumwegere (come closer to Him), ibi ubwabyo bitwereka ko dukwiye kubakwa na rino buye kugirango inzu yacu ibashe gukomera

Umuntu wubatswe n’Ibuye rizima (Yesu Kristo) aba afite umutekano ndetse aba afite umubano udasanzwe abizera bose babonera muri Kristo Yesu

YESU KRISTO NIWE BUYE RIZIMA KANDI RIKOMEZA IMFURUKA

Bakundwa mu mwami Yesu, kubera ko Yesu ubwe ariwe soko y’Ubuzima cyangwa muyandi magambo kuberako Yesu ariwe rufatiro rutanga ubuzima natwe dukwiye kubakwa nk’amabuye mazima ku girango tube inzu y’Umwuka wera!! Halleluyaaaaaa

Bene Data ibi bisobanuye ko ubwacu turi insengero z’Imana, zubatswe na rino Buye rizima( Yesu Kristo). Muri runo rusengero kandi niho Yesu agomba guhora atuye

Mwibuke ko we yivugiye ati mugume muri njye kandi namagambo yanjye agume murimwe, bakundwa nukuri, iyo bimeze gutya ‘’ Nibwo ubasha guhagarara wemye kuko uba wubatswe ku rufatiro rw’ukuri (true foundation) arirwo Kristo Yesu)

DORE IBYO UKWIYE KUMENYA KANDI UGOMBA KUZIRIKANA

1.        Urufatiro (foundation) rw’inzu y’Imana ni Umwana wayo Yesu Kristo we Buye rizima

2.        Abizera Yesu Kristo bose bakwiye kubakira ubuzima bwabo kuri runo rufatiro

–           Ubaka kuri runo rufatiro kuko rutanga ubuzima

–           Ubaka kuri runo rufatiro kuko rutanga amahoro

–           Ubaka kuri runo rufatiro kuko rutanga umunezero urambye

NB, Mubyo ukora byose ntukwiye ku gira urwitwazo na Rumwe rwa kubuza kubaka kuri Yesu Kristo we Buye rizima.

3.        Iri buye n’iryigiciro cyinshi ku Bizera bose: Mwenedata mukundwa kubaka kuri runo rufatiro bigufiteye akamaro kenshi,

Ikibabaje, iri buye kuri bamwe bararitaye kugirango ubuzima bwabo uko babishaka nkuko ijambo ry’Imana muri Zaburi118: 22 habivuga hati ‘’ Ibuye abubatsi banze niryo ryahindutse irikomeza imfuruka’’

–           Menya ko ukwiye guhora wizera Yesu igihe cyose

–           Menya kandi ukwiye guhora wubatse kurufatiri (Ibuye rizima) arirwo Kristo Yesu

4.        Ntarundi rufatiro umuntu abasha gushyiraho keretse urwashyizweho arirwo Yesu Kristo

–           Bimenye neza ko Yesu ariwe Rufatiro twashyiriweho rwonyine dukwiriye kubakaho

UMWANZURO

ABEFESO2:19-22 ‘’ Nuko ntimukiri abashyitsi n’abasuhuke, ahubwo muri ubwoko bumwe n’Abera ndetse muri abo munzu y’Imana, kuko mwubatswe ku Rufatiro rw’intumwa n’abahanuzi, Ariko KRISTO YESU NIWE BUYE RIKOMEZA IMFURUKA. Muriwe inzu yose iteranijwe neza irakura ngo ibe urusengero rwera mu Mwami Yesu. MURIWE NAMWE MURUBAKANWA KUGIRANGO MUBE INZU YO KUBABWAMO N’IMANA MU MWUKA.

IBYAKOZWENINTUMWA4:11-12 YESU NIWE BUYE RYAHINYUWE NAMWE ABUBATSI KANDI RYAHINDUTSE IRIKOMEZA IMFURUKA. KANDI NTAWUNDI AGAKIZA KABONERWAMO KUKO ARI NTA RINDI ZINA MUNSI Y’IJURU RYAHAWE ABANTU, DUKWIRIYE GUKIRIZWAMO’’

Ev. Nshimiyimana Joel