Gukira Ibikomere No Kwiyunga

Umugambi w’Imana ku mibanire y’abantu.( Itangiriro 1:27-28;9:1;11:9)

Tumenya icyo Imana yari ifite mu bitekerezo byayo igihe yaturemaga.

Iyo habayeho amakimbirane ashingiye ku moko cyangwa ku matsinda aho ariho hose asenya imibanire y’abantu bagakomereka,bakarakara, bagashinjanya ariko sibyo byari mu mugambi w’Imana igihe yaremaga umuntu, yo yashakaga ubumwe n’umubano mwiza hagati yabo ndetse no hagati yabo n’Imana.

Tugiye kurebera hamwe ;

1️. Ubutatu bwera bw’Imana urugero rw’imibanire myiza ihebuje.

2️. Amatsinda atandukanye ;mbese ni umugisha cyangwa ni umuvumo?

3️. Ni iki kitagenze neza,ibintu byapfiriye he?

                      1️. Ubutatu bwera bw’Imana urugero rw’imibanire myiza ihebuje

Mbere yuko isi itangira kubaho Imana Data, Imana Mwana, Imana Mwuka wera babayeho mu bumwe bwiza bugaragaza imibanire myiza ihebuje; bimwe mu biranga uburyo basabana neza muri bo ni;

  1. Urukundo, Kwizerana, Kwiyumvanamo,
  2. Gufashanya,
  3. Gukorera hamwe bagamije kugera ku ntego imwe,
  4. kugira inyungu zimwe,
  5. gukora nk’itsinda,
  6. kubahishanya no
  7. gushyirana hejuru,
  8. gukora imirimo itandu□kanye ariko mu bwuzuzanye bwuzuye.

Nubwo ari bamwe, mu bibagize hari itandukaniro mu mimetere yabo ariko nta narimwe byigeze biba ikibazo hagati yabo muri urwo ruziga niho bifuzaga gushyira umuntu ngo amere nkabo agire ishusho yabo.

Ariko siko byakomeje kumera kuko uwo mugambi waje kurogowa n’umwanzi  umuntu abigizemo uruhare

2️. Amatsinda atandukanye; mbese ni umugisha cyangwa ni umuvumo?

Kuba hariho amatsinda atandukanye(amoko,amabara,ibihugu)nibyo byari mu mugambi w’Imana mu Ibyakozwe17:26

hari amagambo avuga ngo ”kandi yaremye amahanga yose y’abantu bakomoka ku muntu umwe,ibakwiza mw’isi yose.Ni nayo yashyizeho ibihe by’imyaka ko bikuranwa uko yategetse,igabaniriza abantu ingabano aho batuye

(soma na Abefeso 1:5 n’Ibyahishuwe 5:9  ariko kuko abantu benshi bahuye n’umwiryane usanga abantu benshi bavuga ko ubudasa hagati y’amoko ari ukugusha ishyano, bakavuga ko ubudasa butari umugambi w’Imana ariko sibyo(Itangiriro1:28;9:1;11:9).

Imana niyo yatatanirije abantu mu mahanga yose.

Turatandukanye ariko dufite agaciro kangana imbere y’Imana ntawe yarutishije undi (Ibyak10:34-35; Ibyah21:24-26; Abafiripi 2:3).

Umuntu wese akwiriye kwibwira ko mugenzi we amuruta

                    3️. Ni iki kitagenze neza, byapfiriye he?

Mu buryo bubabaje icyaha kinjiye mu byiza by’Imana,abantu bivumbura ku itegeko ry’Imana ryo kujya mw’isi no kuyitegeka bigira ibyigomeke(Itangiriro 11)

ngo biyubakire umunara,Imana ibatatanije aho kunezezwa nubwo budasa,

bateranye ikizere, barahangana, bateshanya agaciro, bahakana igitekerezo cy’Imana,ubwoko bahita babugira igikoresho cyo gukomeretsa abandi.

MU NCAMAKE;

Ubutatu bwera nirwo rugero rwiza ruhebuje rw’imibanire y’abantu,amatsinda y’amoko yaremwe n’Imana kugirango agaragaze ibice binyuranye by’icyubahiro cyayo,umuteguro wayo wari uko habaho ubumwe mu budasa twubahana kandi twishimira itandukaniro ry’imico inyuranye,ariko icyaha cyinjiye mu mutima w’umuntu gisenya ubwiza bw’umugambi w’Imana.`

MU GUSOZA

-Ni ibiki bikubuza wowe kwizera ko Uwiteka usumba bose ariwe wakuremye kandi akaba anezezwa nuwo murimo mwiza yakoze?

-Ni ibiki bikubuza gutekereza ko Uwiteka wakuremye ari nawe waremye abandi kandi akaba anezezwa nuwo murimo mwiza yakoze?

-Ni iki cyagufasha kubona abantu mutandukanye nk’umugisha w’inyamibwa aho kubabona nk’ikibazo?

Wowe wumvise aya magambo emerera Yesu ukingure umutima wawe umusabe kugufasha kugira umutima wibwira ko mugenzi wawe uwari we wese akuruta,kandi umusabe kugufasha kubona itsinda mutandukanye ko ari umugisha kuri wowe kandi ko rinezeza Imana.

Reka dusengane Imana,Mana data mw’Izina rya Yesu Kristo turakwinginze ngo ufashe uyu Mwene Data wumvise ubu butumwa akaba afashe icyemezo mu mutima we cyo guhindukira ngo ave mu mitekerereze mibi yari afite umuhe imbaraga zibimushoboza mw’Izina rya Yesu Kristo. Amen.

Imana mwese ibahe umugisha.

Mwari kumwe na Mwene so muri Kristo Yesu HABAMENSHI Damien