Gusenga bitubohora iminyururu (Igice cya 1)/Pastor Dominique RWAKUNDA

Ibyak 12:6 Herode araye ari bumusohore, iryo joro Petero yari asinziriye hagati y’abasirikare babiri, aboheshejwe iminyururu ibiri, abarinzi na bo bari ku rugi barinda inzu y’imbohe.

Nuko marayika w’Umwami Imana ahagarara aho, umucyo waka mu nzu, marayika akoma Petero mu mbavu aramukangura ati”Byuka n’ingoga.” Iminyururu imuva ku maboko iragwa.

Ibyak 16:6 Uwo mwanya habaho igishyitsi cyinshi, imfatiro z’inzu ziranyeganyega, inzugi zose ziherako zirakinguka, iminyururu ya bose iradohoka.

Yeremiya 40:4 Noneho rero uyu munsi ndakubohora ngukureho iminyururu iri ku maboko yawe. Nushaka ko tujyana i Babuloni uze tugende, nzakugirira neza, ariko nudashaka ko tujyanayo urorere. Dore igihugu cyose kiri imbere yawe, aho ubona hakubonereye abe ari ho ujya.”

Amagambo  twasomye ni menshi ndetse dusanzwe bamwe tunayazi ariko Herodi amaze kwica Yakobo yarashyekewe maze ashaka  kwiyongeza na Petro  ibyo byose yabikoze Imana ireba nshuti bene data ndashaka kubabwira ko Imana ireba  ibyo wakorewe Imana yarabibonye ibyo ukorerwa nubu Imana irabireba

Herodi yica Yakobo Imana ireba, fata Petro  Imana ireba, aboha Petro Imana ireba, bamushyira muri gereza Imana ireba, bamurindisha abasirikare Imana ireba, Petro yitegura  gupfa nabwo  Imana ireba!

Mbibutse ko ijambo turi  kuganira rivuga ngo gusenga bitubohora  iminyururu

Nijoro mu gicuku Petro yarasinziriye ariko abantu b’Imana ntituzapfa tuzasinzira umva nubwo Herodi atwiyongeza buri munsi akiyongeza ni byacu ariko tuzasinzira wambwira  ute ukuntu  umuntu araye  ari bupfe asinzira.

Abizera bafite ibyiringiro bafite amahoro yuzuye, Petero nijoro arasinzira mu gicuku ngo umucyo waka  munzu Malayika wari waje  akoma Petero mu mbavu ati: byuka iminyururu imuba  Ku maboko  iragwa

Sindi buvuge uko yatoye inkweto ze, umwitero, nuko inzugi zagiye zikingura nuko yasanze abasirikare baguye  ahubwo ndashaka kuvuga kukugwa hasi kw’iminyururu sema amina

Iminyururu bayiboheshaga abantu b’abagome cyangwa se n’abandi bashaka kwica bakababoha amagaru n’amaboko  ndetse bakaba bababoha numutwe.

Umuntu wabaga waboshywe atyo nuko yagombaga gupfa byanze bikunze ariko hashimwe Imana itubohora iminyururu y’abadayimoni mu izina rya  Yesu.

 

Shalom mwari kumwe na Pastor Dominique ubakunda