Ibyiza byo kwizera Imana no kuyiringira -Ev. Ndayisenga Esron

Benedata nshuti bakundwa. Nshimishijwe n’Imana iduhaye aka kanya ngo twongere dusangire Ijambo ryayo.

Intego y’ijambo: Ibyiza byo kwizera Imana no kuyiringira

Yesaya 26:3-4
[3]Ugushikamijeho umutima uzamurinda abe amahoro masa, kuko akwiringiye.

[4]Mujye mwiringira Umwami iminsi yose, kuko Umwami Yehova nyine ari we Rutare ruhoraho iteka ryose.

Zab 125:1
[1]Indirimbo y’Amazamuka.Abiringiye UwitekaBameze nk’umusozi wa Siyoni,Utabasha kunyeganyezwa,Ahubwo uhora uhamye iteka ryose.

Kwizera Imana bisenya ibihome by’umwanzi

Kuv 14:13-14
[13]Mose asubiza abantu ati “Mwitinya mwihagararire gusa, murebe agakiza Uwiteka ari bubazanire uyu munsi, kuko Abanyegiputa mwabonye uyu munsi mutazongera kubabona ukundi.

[14]Uwiteka ari bubarwanire, namwe mwicecekere.”

Kwizera bihangamura ibigeragezo byadutinzeho nk’uko byabaye kwa Dawidi

1 Sam 17:24,46,49
[24]Abisirayeli bose bamurabutswe bashya ubwoba, baramuhunga.

[46]Uyu munsi Uwiteka arakungabiza nkwice nguce igihanga, kandi ndagaburira ibisiga byo mu kirere n’inyamaswa z’inkazi zo mu ishyamba intumbi z’ingabo z’Abafilisitiya, kugira ngo abo mu isi yose bamenye ko muri Isirayeli harimo Imana,

[49]Dawidi akabakaba mu mvumba ye akuramo ibuye ararirekera, arikocora Umufilisitiya mu ruhanga ririgitamo, yikubita hasi yubamye.

Nshuti sinavuga ibyiza byo kwizera ngo mbisoze ariko urebye mu Baheburayo 11 urasangamo n’ibindi byinshi.

Kwizera kurema ibitariho bikabaho.
Kwizera bitanga urugo rwiza.
Kwizera bitanga abana.
Kwizera bitanga akazi.
Kwizera biragabura.
Kwizera bituma tunezeza Imana
Kwizera biradutsindishiriza.

Nsoza nasaba nk’uko wa mwigishwa yasabye Yesu nawe nkwifuriza gufatanya nanjye iri sengesho ngo Mwami nyongerera kwizera .

Mugire umunsi mwiza

Ev. Esron Ndayisenga