Ijambo ryawe ni itabaza – Ev. Rosine Uwimana

“Ijambo ryawe ni itabaza ry’ibirenge byanjye, ni umucyo umurikira inzira yanjye” (Zaburi 119:105)

•             Narimo ntekereza ku itabaza (itara), nsanga ndikeneye kugira ngo mbe mu mucyo, igituma inzira yanjye imurikirwa (si zanjye ahubwo yanjye: inzira ni imwe, ni inzira yo kwera abanduye imitima badacamo). Iyi nzira yitwa Igororotse kandi niyo Uwiteka adushorereramo kugira ngo tugere mu mudugudu wo kubamo (Zaburi 107:7).

•             Birakwiye kutirengagiza iyi nzira kuko bitera kuyoba tugahusha intego (umudugudu wo kubamo) kuko bamwe “Baretse inzira igororotse barayoba, bakurikiza inzira ya Balāmu mwene Bewori wakunze ibiguzi byo gukiranirwa” (2 Petero 2:15).

•             Imana igwize Ijambo ryayo muri twe, kugira ngo ibirenge byacu bitayoba kandi duce ahari umucyo, kuko ICYO IMANA YADUHITIYEMO NI UKUGERA MU IJURU AMAHORO (Indirimbo ya 45 mu z’Agakiza)

Imana ibahe umugisha!

Ev. Rosine Uwimana