Imana ije kugusubiza agaciro wambuwe – Ev. Ndayisenga Esron

IMANA IJE KUGUSUBIZA AGACIRO WAMBUWE

Ndabasuhuje nshuti bavabdimwe .Hari igihe uhura n’ibintu bikwambura umwenda wawe ariko Imana irashaka ko aho wamburiwe umwenda uhambikirwa undi.

Reka dusome izi nkuru za Yosefu

Itangir 37:3-5,23
[3]Isirayeli atonesha Yosefu, amukunda birusha iby’abana be bose kuko ari we yabyaye ashaje, amudodeshereza ikanzu ndende.

[4]Bene se bamenya yuko se amukunda birusha ibyabo bose baramwanga, ntibajya bagira ineza bamubwira.

[5]Yosefu arota inzozi azirotorera bene se, barushaho kumwanga.

[23]Yosefu ageze kuri bene se, bamwambura ya kanzu ndende,

Itang 37:23
[23]Yosefu ageze kuri bene se, bamwambura ya kanzu ndende,

Itang 41:14
[14]Maze Farawo ahamagaza Yosefu, bamuhubura mu nzu y’imbohe, ariyogoshesha yambara indi myenda, yinjira aho Farawo ari.

Nshuti yanjye IMANA ikwambike undi mwenda urusha uwa mbere wambuwe kuba mwiza.

Ushobora kuwamburwa n’uwo mwasenganye nk’uko Yosefu yawambuwe na bene se ariko Imana ifite inzira nyinshi izacishamo ikakwambika undi mwenda.

Waravuzwe bihagije ,baragusebya ariko urihangana ndetse hari igihe waba warajijijwe agakiza wakiriye n’impano ikurimo ariko Imana ije kugusubiza agaciro.

Ije kugusubiza agaciro mu muryango,muri Societe,mu kazi,aho usengera,aho utuye, aho ugenda uku kwezi Imana igusubize agaciro kawe kandi ibikore ababigizemo uruhare bagihari babone kugira neza kw’Imana.

Imana ibahe umugisha

Ev. Ndayisenga Esron