Iyo umuntu ahisemo kubabarira, aba ahisemo gutsinda ikibi-Dr Fidèle MASENGO

IJAMBO RYA MBERE YESU YAVUZE: DATA UBABARIRE KUKO BATAZI ICYO BAKORA (Luka 23:34)”

Rimwe mu magambo akomeye Yesu yavugiye ku musaraba n’ugusabira imbabazi abamubambaga.

Umuntu wese warebye Filime ya Yesu cyangwa ugerageza gutekereza ububabare n’uburibwe yari afite ku musaraba, yumva neza ukuntu bitari byoroshye kuvuga iryo jambo.

Hari ibintu 6 byantangaje ntekereza kuri iri somo:

  1. Ku musaraba niho Yesu yagombaga kugaragariza ibyo yemera. Yabayeho yigisha imbabazi, yagiye ahugurira abantu kubabarira. Ku musaraba yagombaga rero kwerekana ibyo yigisha. Aha rero, Yesu yigishije ibyo yemera kugeza ku munota we wa nyuma ndetse bigera n’aho aba ibyo yigisha. Atandukanye n’abantu batigisha ibyo bemera cy bataba ibyo bigisha!
  2. Niba ahari byashoboka kumvikana uburyo wababarira uwaguhemukiye (mu minsi yashyize), ntabwo byumvikana kubabarira umuntu muhagararanye: ugutuka, ugucira mu maso, ukuvuma, ukwambika ikamba ry’amahwa, ugutera icumu, ugupfura ubwanwa,…Ibi nabyo Yesu yarabikoze! Ku bwanjye nawe!
  3. Yesu yatanze imbabazi anavuga ko abamubambaga batazi icyo bakora. Atandukanye natwe twimana imbabazi tuvuga ko abatubabaje babigambiriye. Iyo utangiye kwibaza icyateye umuntu gukora ibibi yakoze, wibuka ko bitamugwiriye, uba unaniza imbabazi, uba unangiza umutima wawe.
  4. Kubabarira umwanzi n’igikorwa cy’ubutwari. Nta munyantege nke ubabarira! Birabananira. Ntacyo bafite batanga! Nushaka kumenya imbaraga ufite ujye ureba uburyo ufashe abanzi bawe.
  5. Yesu yatangaga isomo ku bamurebaga no kubo ariya makuru azageraho: twebwe. Yesu yagombaga gutanga amasomo mu byiza no mu bibi kd nibyo yakoze. Nyuma ya Yesu, Stefano nawe yasubiye muri aya magambo ubwo yaterwaga amabuye. Yakobo ndetse na Thomas bayagarutseho bicwa. Hari abakristo bo mu gihe cyacu bake barimo kugera ikirenge mu cya Yesu!
  6. Ariya magambo agaragaza kunesha k’urukundo. Iyo umuntu ahisemo kubabarira, aba ahisemo gutsinda ikibi: urukundo ruba runesheje inzigo. Nibyo Yesu yakoze.

Waba warigeze ugirirwa nabi? Niba ari yego, waba warababariye abaguhemukiye? Niba ari oya, ubikore. Nta yandi mahitamo! Warababariwe, nawe babarira.

Umwigisha: Dr Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church Kimironko