Kugira ubugingo buzima – Ev. Habumugisha Thacien

KUGIRA UBUGINGO BUZIMA – HABUMUGISHA Thacien

Twebwe abakristo, ubuzima bwacu bwo kugera ikirenge mu cya kristo no gukorera IMANA, hari ibintu byinshi by’agaciro twahawe tubiheshejwe no kwizera Imana muri Kristo Yesu , kandi bigomba  kurindwa ariko hari kimwe cy’agaciro cyiruta ibindi byose cyo kurindwa amanywa n’ijoro, nta kindi ni ubugingo kuko aribwo buzabona Imana.

YOBU 27:3-6

1PETERO 4:19 

19. Nuko rero abababazwa  nkuko Imana ibishaka , nibabitse uwo Muremyi  wo kwizerwa ubugingo bwabo , bagumye bakore neza.

KUGIRA UBUGINGO BUZIMA

Nkuko ijambo ry’Imana ritubwira  Yobu yari umukiranutsi, akirinda ikibi cyose ndetse akagerageza no kubirinda abana be, aha bibiliya itubwira ko abana bajyaga biremera ibirori mu ngo zabo, nyuma yabyo Yobu akabahamagara akajya kubatambira ibitambo ngo bezwe kuko yibwiraga ati ahari , abana banjye bacumuye k’Uwiteka.

Uku gukiranuka kwe kwatumye Imana inezerwa ibona ko ntawuhwanye nawe mu isi, ibwira satani iti ”wabonye umugaragu wanjye Yobu ukuntu ari umukiranutsi utunganye, wubaha Imana kandi akirinda ibibi”  Yobu 1:8

Uhereye kera kose satani ni umunyeshyari, niwe se w’ikibi, yahise abwira Imana ko impanvu Yobu akiranuka ari uko yamuhaye ubutunzi bwinshi ko aramutse abyatswe yayihakana rwose ariko Kuko Imana yari izi ubugingo bwa Yobu ndetse n’urukundo akunda Imana, irongera iramuhamiriza, ibwira satani iti Yobu ntankiranukira kubera ubutunzi, iti genda ubitware urebe ko anyihakana gusa wirinde ubugingo bwe. 

Satani ava imbere y’Imana . Yobu atungurwa n’ibyago bikomeye , abana be bose uko bari icumi barapfa , abagaragu barapfa , amatungo barayanyaga mbese asigara nta kintu afite , akomeza gukiranuka aravuga ati “navuye mu nda ya mama nambaye ubusa , nzasubira mu nda y’isi ntacyo nambaye. Uwiteka niwe wabimpaye kandi Uwiteka niwe ubintwaye. ( Yobu 1:21) muri ibyo byago byose Yobu ntiyigeze akora icyaha.

Undi munsi abana b’Imana baje bashengereye Uwiteka, satani agarukana nabo, Uwiteka abaza satani ati aho witegereje umugaragu wanjye Yobu yuko ari ntawuhwanye nawe mu isi, ari umukiranutsi utunganye wubaha Imana kandi akirinda ibibi?

Yakomeje gukiranuka kwe n’ubu (Yobu 2:3), satani akomeza ububi bwe, avuga ko impanvu akomeje gukiranuka aruko afite umubiri muzima, urambuye ukuboko ugakora ku magufwa ye, no ku mubiri we azakwihakana ari imbere yawe, Imana itanga umubiri wa Yobu, icyakora irinda ubugingo bwe. 

Maze Satani ateza Yobu ibishyute bibi uhereye mu bworo bw’ikirenge ukageza mu gitwariro, bituma yishimisha urujyo maze yicara mu ivu. Satani abonye ko Yobu akomeje gukiranuka anyura mu mugore , aramubwirango “mbese nubu uracyakomeje gukiranuka kwawe, ihakane Imana wipfire” ariko yobu akomeza guhamya gukiranuka kw’Imana ntiyigeze acumurisha ururimi rwe . 

Inshuti za Yobu zunvise ibyamubayeho, ziza kumureba, ariko bahageze baramuyoberwa kuko yari yarahindanye, Babura icyo bavuga, barumirwa bamara iminsi 7 nta numwe uragira icyo abona yabwira Yobu.

Yobu yarababajwe azira gukiranuka, nta cyaha yari yakoze, hoya rwose.  Nkwibutseko kuba ukiranuka ntago bikuraho kugeragezwa, nkuko bamwe bibeshya ko ibigeragezo ari ingaruka z’ibyaha, bakabifata nk’igihano cy’Imana  ariko siko biri ntago ibigeragezo byose ari ingaruka z’ibyaha.

Inshuti za YOBU nazo niko zari zibizi, maze zimushinja ibyaha, ziramubwira ziti rwose ntibishoboka ko Imana yakwemera ko umera gutya atari ibyaha wakoze, ahubwo ihane, ikibi kiri mu biganza yawe ugite kure, uramburire Imana amaboko, wiboneze.

Ariko Yobu ntiyihakanye Imana ahubwo arababwira ati njye nziyuko umucunguzi wanjye ariho kandi amaherezo azahagarara mu isi, kdi uruhu rwanjye nirumara kubora nzareba Imana mfite undi mubiri, nzayireba ubwanjye , amaso yanjye azayitegereza si ayundi, nuko umutima wanjye umarwa nurukumbuzi. ( Yobu 19:25-27)

Nyuma yibiganiro byinshi, Yobu, ahamya ko ari umukiranutsi , arababwira ati “Ubugingo bwanjye buracyari buzima, kandi Umwuka w’Imana niwo utumpa mpumeka.

Ni ukuri iminwa yanjye ntizavuga ibyo gukiranirwa, n’ururimi rwanjye narwo ntiruzariganya.  Ntibikabeho yuko nabemerera ngo muvuze ibitunganye ,kugeza ubwo nzapfa sinzikuraho kuba inyangamugayo. Kandi Gukiranuka kwanjye ndagukomeje ntabwo nzakurekura , Ntabwo umutima wanjye uzagira icyo unshinja nkiriho”

bwanjye buracyari buzima .

 Buri MUKRISTO wese akwiye guharanira kuvuga iri jamboa buri munsi kandi nta mutima umucira urubanza rwose.  

Kugira ubugingo buzima  :   

v Ubugingo bwawe buhagaze gute?

Nshuti mwenedata , ibigeragezo byose duhura nabyo , intambara zose twanyuramo , Imana ishaka ko duhamya gukiranuka kwayo , tukarinda ubugingo bwacu gukora icyaha ngo budapfa kuko intego ya satani tuyibona mu magambo umugore wa Yobu yamubwiye.

Ariko muhumure Imana ntiyababaza umuntu iteka imugirira ibambe . amakuba n’ibyago by’umukiranutsi ni byinshi ariko Uwiteka amukiza muri byose.(Zaburi 34:20 ) . 

Aha niho Petero yabivuze ati “ubwo mutukwa babahora izina rya kristo , murahirwa, kuko Umwuka w’ubwiza aba kuri mwe ariwe mwuka w’Imana. Ati kandi ntihakagire uwo muri mwe ubabazwa  bamuhora  kwica cyangwa kwiba cyangwa gukora inabi yindi cyangwa kuba kazitereyemo . 

Ariko umuntu nababazwa azira kuba umukrito ntagakorwe n’isoni , ahubwo ahimbaze Imana kubw’iryo zina . ( 1Petero 4:14-6)

Akomeza ahugura abantu asoza ababwira ati “Nuko rero abababazwa  nkuko Imana ibishaka , nibabitse uwo Muremyi  wo kwizerwa ubugingo bwabo , bagumye bakore neza.”

Kugira ubugingo buzima , 

Ndakwifuriza kugira ubugingo buzima iminsi yawe yose yo kubaho. Ubugingo bwawe ububitse Umuremyi wo kwizerwa , azakurinda amajya n’amaza. 

  Imana iguhe umugisha