Ni Gihe Ki Imana Ishobora Kutumva Isengesho? – Steven Nshimiye

NIGIHE KI IMANA ISHOBORA KUTUMVA ISENGESHO

Hari impamvu zituma Imana idasubiza amasengesho yacu.

Buri munsi uko bukeye uko bwije dusenga Imana, ariko  amasengesho amwe namwe Imana ishobora kutayasubiza kubera impamvu ebyiri:

Bene data, Benshi muri twe iyo dusenga hari igihe dutwarwa n’amarangamutima yacu no kwifuza kwacu: ukitegereza inzu ukayifuza,, ukitegereza imodoka nziza ukayifuza, mbese ibikunyuze byose ukumva ko uri busabe Imana ikabiguha, ntacyo ufite uheraho nibura ngo bikubere inzira yo gusaba icyo wifuza!

Hari  igihe dusaba Imana ibyo yadushoboje kwikorera ,

Urugero:

–           Kubyuka wicaye ntukore kandi ufite amaboko, ufite umutwe muzima ngo urindiriye ko imana iri bukugaburire !

–           Kubaho mu buzima butagira gahunda ibihe byawe byose bikabamo guhuzagurika   ntumenye igihe,   nikigomba gukorwa muri icyo gihe ntumenye gutandukanya amanywa n’ijoro,  ntumenye gutandukanya itumba n’impeshyi ,

–           Ntumenye gutandukanya igihe cyo kweza nigihe cyo kurumbya, Mbese ukabaho urushwa gahunda n’ikimonyo kuko cyo kimenya igihe cyo guhunika ibizagitunga ! mubyukuri uyu muntu ufite iyi myumvire gusubwiza kwe ntabwo biri bugufi.

Hari igihe dusenga amasengesho Adahuye nibyo imana ishaka!

Iyo usomye  muri Bibiliya (1 Yohana 5:14).

Irari tugira ry’ibyisi nikimwe mubikurura kururumba 

(1 Abakorinto 6:9). Ntimuzi yuko abakiranirwa , batazaragwa ubwami bw’Imana?

Abehehesi cyangwa abasenga ibishushanyo cg abasambanyi , cg ibitingwa , cg abagabo bendana , aba babaswe nibyo Imana itishimira ntabwo amasengesho yabo Uwiteka yayasubiza !

Imana ntishobora gusubiza isengesho ryawe uyisaba gutsinda urubanza rurimo uburiganya .

Umutima wawe wuzuye ubugome, uhekenyera amenyo abahisi n’abagenzi, warabaye iciro ry’Imigani aho utuye ari wowe uhora mubapfumu , mu marozi,

Ururimi rwawe rutyaye nk’inkota yubumara, mubuzima bwawe utagira ijambo rizima rihumuriza rikuvamo mbese imico ya satani yose warabaye icumbi ryayo, ntabwo isengesho ryawe uwiteka ashobora kuryumva nagato kuko imirimo yawe imico yawe uwiteka ayanga urunuka!

Mwene data,

Imana si wa muntu duhamagara uko twishakiye kugira ngo akore ibyo dushaka byose.  Kandi rwose twagombye kwishimira ko Imana idateye ityo. Bitagenze bityo, twahora dufite ubwoba bw’ibintu bibi abantu bashobora kudusabira ku Mana.—Yakobo 4:3.

Mu gihe umuntu asenga agakora n’ibikorwa bibi, Imana ntiyumva amasengesho y’inkozi z’ibibi.

Urugero,

 Imana yabwiye abantu bihandagazaga bavuga ko bayikorera ariko bagakora n’ibikorwa bibi, iti: “nubwo muvuga amasengesho menshi sinyumva,

kuko ibiganza byanyu byuzuye amaraso.”

 (Yesaya 1:15).

Ariko iyo baza guhindura imyifatire yabo kandi ‘bakanoza imishyikirano bafitanye’ n’Imana, yari kumva amasengesho yabo.—Yesaya 1:18.

ESE DUSENGA GUTE?

Ese niba dusenga Imana imwe yaremye isi nijuru twemera ko ariyo Mana ishora byose kuki tugira imyumvire ko usenga atifashe nkawe, adapfukamye , aticaye, adahagaze adasakuza atarira Imana itamwumva ?

Ese ni ngombwa gusenga uhagaze, Ni ngombwa gusenga wicaye wicaye, cyangwa upfukamye? Ese twasenga tubumbuye ibiganza, bibumbye, cyangwa tubizamuriye Imana?

Ese mu gihe turimo dusenga ni ngombwa ko twajya duhumiriza amaso yacu ? Ese tugomba gusenga mu gitondo uko tubyutse cyangwa ni mugoroba tugiye kuryama ? Ese hari amagambo yihariye dukwiye gukoresha tuvuga igihe turi gusenga?

Ibi bibazo n’ibindi tutagaragaje ni kenshi usanga hari abatari bake bakunda kubyibaza cyane ku bijyanye n’imisengere.

NI UBUHE BURYO BUBONEYE BWO GUSENGA?

Ese ibi byose tuvuze haruguru hari umumaro byatugirira?

Inshuro nyinshi, amasengesho afatwa nk’aho hari uburyo runaka bwagenwe budahinduka umuntu yakoresha igihe asenga.

Hari n’abantu batekereza ko batavuze ibintu byiza, cyangwa badasenze bari ahantu heza Imana idashobora kubumva kuburyo isubiza amasengesho yabo. Ariko ibi bihabanye na Bibiliya. Kuko Imana ntisubiza amasengesho yacu  igendeye ku gihe dusengeye, uburyo dusenga tumeze, aho twasengeye cyangwa n’amagambo tuba twakoresheje.

«ntidukwiye gutinyuka Imana twitwaje ko twasengeye ahantu hatangaje Twasenze twambaye imyenda y’igiciro cg twasenze Tugaragara nkibitangaza kuko sibwo uwiteka azatwumva: Ahubwo azatwumva dusabye ikintu nk’uko ashaka, kandi ubwo tuzi ko yumva icyo dusabye cyose,

tuzi n’uko duhawe ibyo tumusabye byose »

Muri  1 Yohana 5:14-15 Yohana 14:13-14 havuga ngo «Kandi icyo muzasaba mw’izina ryanjye, nzagikorera kugira ngo Data yubahirizwe mu mwana we.  Nimugira icyo musaba cyose mu izina ryanjye nzagikora.»

UBURYO BWIZA BWO GUSENGA

Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima.

Kandi amahoro y’Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya,

Abafilipi 4:6-7

Bene data,

Imana izasubiza amasengesho yacu yose kubw’imbabazi n’urukundo izagirira imitima yacu imenetse, iyishima kandi iyiciriye bugufi.

Uburyo bwiza bwo gusenga Ni ugufungurira Imana imitima yacu, tukiyeza kandi tukayitunganira mbere y’uko dutangira isengesho kuko Imana Yo ituzi cyane kuruta uko twiyizi.

Imana yishimira ikiri imbere mu mitima yacu kuruta amagambo meza dushoshora kuyibwira igihe dusenga.

Dore “uburyo” Bibiliya itwereka dukwiye gusenga mo Imana.

Matayo 6:5-13 “

Nimusenga ntimukamere nk’indyarya, kuko bakunda gusenga bahagaze mu masinagogi no mu nzira ngo abantu babarebe. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo. Wehoho nusenga ujye winjira mu nzu ubanze ukinge urugi, uhereko usenge So mwihereranye. Nuko So ureba ibyiherereye azakugororera. ‘Namwe nimusenga, ntimukavuge amagambo  muyasubiramo hato na hato nk’uko abapagani bagira, bibwira ko kuvuga amagambo menshi ari byo bituma bumvirwa. Nuko ntimugase na bo, kuko So azi ibyo mukennye mutaramusaba.

Nujya gutangira isengesho mbere na mbere ukwiye kumva ko Imana ugiye gusenga ishoboye byose kandi ukayigirira icyizere mu byo ugiye kuyibwira cyangwa ugiye kuyisaba byose.

Ni byiza kandi ko mu gihe dusenga dukwiye gukoresha amagambo yacu bwite  tutagendeye ku buryo abandi bavugabasenga cyane ko ibyo dusaba tuba tubyisabira twe ubwacu.

Uburyo bwiza bwo gusenga, ni ukwegurira imitima yacu Imana. Ibindi nko gusenga twicaye, duhagaze, turi mu nsengero, mu rugo, mu gitondo, ni mugoroba dufunguye ibiganza cyangwa bifunze, ibi byose biza byabanjirijwe nuko  imitima yacu tuba twayeguriye Imana mbere yo gutangira isengesho.

Ugusenga kwiza ni ugusenga turi ahantu haboneye hadufasha gushyikirana nayo neza nta kibazo.

Umwigisha: Steven Nshimiye