Niki gishobora gukiza Umutima wakomeretse (Igice cya 1)?-Ev. Delphine Uwanyirigira

Abantu b’Imana benshi bagendana Ibikomere byinshi, Imvune zo mumitima. Uretse Imana ishobora kubahishurira Uko bameze Ikabafasha nogusohoka muri uwo  muruho Abenshi ntibabimenya, ndetse Bakanahakorera Amakosa menshi Akururira Benese Intambara nabo batisize.

Twifashishishije Igitabo cyumuhanuzi Yona  igice cyambere cyose.  Uhasanga Umuhanuzi Yona Imana Imutuma kuburira Ubwoko bw’Imana ariko Kubera ko we Umutima we warukomeretse yahisemo kwanga kumvira Imana Arahunga.

Guhunga kwe kwamuteje Ibibazo ndetse na bagenzi be bahuriye mu nkuge bahahuriye n’ibibazo kubera ko Baribahuye n’umuntu ufite umutima Ukomeretse.

Yona1:1 -3….     Ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Yona mwene Amitayi riramubwira riti 2″Haguruka ujye i Nineve wa murwa munini, uwuburire kuko ibyaha byabo birundanije bikagera imbere yanjye.”3Ariko Yona arahaguruka ngo acikire i Tarushishi, ahunge Uwiteka. Amanukana i Yopa abona inkuge ijya i Tarushishi, maze atanga ihoro, ajya mu nkuge ngo ajyane n’abandi i Tarushishi, ahunge Uwiteka.

Muriki kigisho turareberahamwe : Igikomere niki? Wabwirwa niki ko umuntu afite umutima wakomeretse? Ibintu biranga Umukozi Wimana Ufite Umutima Ukomeretse?

UMUTIMA UKOMERETSE

Bavuga ko Umutima wakomeretse igihe Umuntu yahuye n’ikintu kimubabaje cyagwa kimwambura umunezero yahoranye kuva mbere.

Umutima ukomeretse umuntu ashobora kuwukurana bitewe namateka yisanzemo cyangwa se naho yarerewe naho basanzwe nabo bafite Ibikomere byImitima. Bikitwa ko Uyumuntu Afite umutima ukomeretse kubera ko yananiwe kwiyakira.

Umutima Ukomeretse uterwa niki?

UMUNTU UFITE UMUTIMA UKOMERETSE ARANGWA NIKi?

 

 

Ese Umukristu ubaho muri ubu buzima hari ingaruka Ahura nazo?

Nibyo koko Umutima Ukomeretse si icyintu Umuntu yizanira ariko nanone Iyo wamaze kumenya ko Umutima wawe Urangwa na bimwe mu bintu twavuze haruguru washobora kuwuvura kuko Icyangombwa ni ukumenya ko wakomeretse hanyuma ugasaba Imana Ikagukiza kdi Irabishoboye.

 

ZIMWE MUNGARUKA Z’UMUNTU UFITE UMUTIMA UKOMERETSE UTARABIMENYE.

Abakristo benshi bahura n’ibibazo byinshi akenshi ugasanga barenzaho ntibavugishe ukuri kuri muribo, byabintu byose umuntu agenda ahishira byamubabaje nibyo bihinduka Igikomere, ukazasanga mwenedata Yarahindutse kandi we ntabimenye ko yahindutse . Nibyiza ko dusengerana tugahumurizanya kandi  Tukanasurana.

 

Yesu Abahe Umugisha.

Umwigisha: Delphine Uwanyirigira