Niki gishobora gukiza Umutima wakomeretse (Igice cya 2)?-Ev. Delphine Uwanyirigira

Gukira ibikomere igice cya kabiri.

Nkuko twabiganiriye, Ibikomere Imana Irabikiza Umuntu agasubirana Umutima wishimye ndetse kurusha  mbere.

Twifashishe Igitabo cyambere cya “Samuel 1:4-8…Umunsi Elukana yatambaga ibitambo, yendaga imigabane akayiha umugore we Penina, n’abahungu be n’abakobwa be, ariko Hana yamuhaga ibiri kuko yamukundaga, ariko rero Uwiteka yari yamuzibye inda ibyara.

Kandi mukeba we yajyaga amubabaza cyane akamutera agahinda, kuko Uwiteka yari yamuzibye inda ibyara.

Uko ni ko umugabo we yagenzaga uko umwaka utashye, kandi iyo yajyaga mu nzu y’Uwiteka mukeba we yamubabazaga atyo.

Ni cyo cyamurizaga akanga kurya.

Maze umugabo we Elukana aramubaza ati: “Urarizwa n’iki Hana? Ni iki kikubuza kurya, kandi ni iki kiguhagarika umutima? Mbese sinkurutira abana b’abahungu cumi?

Igikomere Hana yariyarahuye nigikomere cyo kutabyara; ndetse mukeba we akamwongerera Amukina ku mubyimba ntamunezero yagiraga yahoraga arira nubwo yasengaga.

Niki cyafashije hana  gukira?

Umugabo we Elukana  yahoraga Amuhumuriza; Akamwereka Urukundo; kandi Akamukomeza mundwara ye.

Samuel 17-18…….Igice cya 2 cyivuga Ibyishimo byuwakize

17Maze Eli aramusubiza ati: “Genda amahoro. Imana ya Isirayeli iguhe ibyo wayisabye.”

Hana aramusubiza ati: “Umuja wawe mbonere imbabazi imbere yawe.”

Nuko uwo mugore aragenda arafungura, mu maso he ntihongera kugaragaza umubabaro ukundi. ………kugera ku gice cya 2

2 Umutambyi Eli Yaramusengeye Amubwira Amagambo meza Amuhumuriza Imana nayo Yita ku masengesho ye Iramusubiza.

Bene data Ibikomere cyangwa Imvune Abantu bagendana zivurwa n’abantu, na none Iyo Ubabaje Umutima usanzwe Ubabaye Uba wongera Ikibazo ntuba Ugikemuye. Kwakirana no kwihanganirana ndetse no gusengerana Bitera Umutima gucya.

NI iBIHE BINTU WAKORERA UMUNTU WAMENYEKO UMUTIMA WE UKOMERETSE?

Ndababwiza ukuri ko Umuntu wese Akoze atya Ikibazo cya mugenziwe Akakigira Icye Abantu bakira; amakimbirane mu ngo nayo yagabanuka kandi no munzu y’Imana Amahoro yaharangwa.

 

Yesu Abahe Umugisha.

Umwigisha: Delphine Uwanyirigira