Nubwo nari umukobwa, nangaga igitsina-gore urunuka

Navukiye mu Budage, ababyeyi banjye bimukira i Montreux mu Busuwisi ubwo nari mfite imyaka 13. Imyaka ibiri yakurikiyeho, twese nta n’umwe ubyiteze, Mama wacu yahise asezera ku muryango wacu atandukana na Papa, araduta arigendera.

Mbere yo kugenda ariko babanje kuduhitishamo, niba tujyana nawe kuko yari agiye muri Pension cyangwa se niba twihitiramo kwigumira mu Busuwisi tugasigarana na Papa wacu.

Ariko kuko ariyo twari tukiza mu Busuwisi, twihitiyemo kwigumanira na Papa. Nyamara byarampungabanyije kuko icyizere n’uburere nari nteze ku babyeyi bombi byahise kiyoyoka, ibyo binaba intandaro y’ibibazo bikomeye byambayeho byo kumva nanze igitsina gore.

Nubwo nari umukobwa ariko nabonye imyitwarire ya Mama muri uko kuduta bituma numva nanze igitsina gore aho kiva kikagera, ndetse nanjye ubwanjye ndimo ntangira kwiyanga. Kuba ndi umukobwa sinabyakiraga neza, bituma nitera icyizere burundu.

Uko kwanga urunuka umubiri wanjye w’’umukobwa byatumye njya mu bitekerezo byo kwiyahura, mu rwego rwo kugenda nisenya gahoro gahoro ndabanza niyogosha umusatsi wose ngira ngo nse n’abahungu hatagira n’ ikimenyetso na kimwe cy’abakobwa kingaragaraho.

Ubwo nari mfite imyaka 20, nakomeje kwigendanira n’abahungu cyane, nguma no gushakisha urukundo muri bo, kugira ngo mbone nabona amahoro, nkumva nkunze abahungu,ndetse umuntu w’igitsina gabo namubona nkumva namwegera tukaganira, nyamara hagira umukobwa unyegera nkumva namuhunga.

Nyamara uko gusabana cyane n’abahungu n’abagabo ntibyatinze kungiraho ingaruka zitari nziza kuko naje kwisanga natewe inda n’umugabo waje anyereka ko anyitayeho cyane, ko ankunda, ndetse ko azajya angira inama. Nyuma yo kunter ainda ariko nibwo yaje kumbwira ko yashatse umugore ndetse ko babyaranye gatatu.Ubwo ibyo byasobanuraga ko adashobora kungira umugore we.

Nkibyumva naguye mu kantu mbura icyo nakora!!!! Nkuremo inda se ? Icyo gitekerezo ndakirwanya. Uko niko naje kubyara Delphine umwan wanjye. Ntekereza ko uwo mwanzuro wo kudakuramo inda ya Delphine ari umwe mu myanzuro y’ubwenge nafashe.Ukaba wari mu bushake bw’Imana.

N’ubwo nanjye nari nkiri umwana byari ngombwa ngo mubyare kuko Delphine nawe yavutse mu bushake bw’Imana, ikaba imufiteho umugambi, kuko nta kijya kubaho Imana itacyemeye .

Umunsi umwe, narebye mu kirahure cy’inyuma cy’imodoka y’ivatiri y’umuturanyi, naje kubona igipapuro gitangaza ko hari buze kuba Firime yitwa : ” Dieu en Enfer ” bivuga ngo : “Imana mu muriro utazima “. Nagiye kureba iyo Firime yaje kunyigisha cyane.Iyo firime yerekanaga ko Imana yemera kujya mu muriro utazima ikajya gukuramo umwana w’umuntu uri guhiramo ikamutabara.

Ibyo byashakaga Kwerekana icyubahiro cyinshi Kristo yasize mu ijuru, akemera kuza hano mu isi y’umwijima, akaza gushaka no gukiza icyari cyazimiye. Iyi si yacu uyigereranyije n’ijuru Umwami wacu yabagamo akaba ariyo bagereranyaga n’Umuriro utazima Imana yemeye kuzamo.

Muri icyo gihe nari mu bantu bibwiraga ko hari ukuntu ngomba guhinduka cyane ngakora ibintu byiza cyane kugirago Imana ikunde inyemere ndetse inyakire mu bantu bayo.Nyamara narishukaga.

Umunsi umwe,binyuze mu magorwa menshi, naje gusobanukirwa ko Imana yiteguye kunyakira uko nari ndi kose, n’ ibyaha byanjye, ibitekerezo byanjye byo kwiyahura, kwisenyagura siniyiteho, n’andi makosa yanjye uko angana kose. Uwo mwanya nahise numva akanyamuneza, ntangira kurira ariko kubera umunezero, ariko kandi mfite n’isoni z’inshuro narwanyije Umwami wanjye.

Uhereye uwo munsi,ubuzima bwanjye bwarahindutse cyane. Imana yakoze umurimo ukomeye mu bugingo bwanjye, impanaguramo icyufuzo nari mfite cyo kwiyahura.. Inyigisha kwiyakira uko ndi kose, Ituma n’iyunga n’umubiri wanjye, numva nakiriye neza kuba ndi umukobwa, ubundi inkiza ya myanzuro nari narafashe yo kutiyitaho nkiyangiza. Urukundo rwe rutangaje, nsigaye nifitiye, niyo ntego y’Imana mu kubaho kwanjye. Icyifuzo mfite ni uko namwe mwabyakira bikabagirira akamaro.

Umwami Imana abane amwe.

AGAKIZA.ORG