Ubutumwa Ku Bafite Imvune Mu Mutima – Dr. Fidèle MASENGO

Ubutumwa Ku Bafite Imvune Mu Mutima –

Zaburi 147:3

“Akiza abafite imitima imenetse, Apfuka inguma z’imibabaro yabo”.

Nshuti bavandimwe mufite ibintu bitandukanye byabababaje, nifuje gusangira namwe ijambo ry’Imana.

Maze gusoma iri jambo nize mo ibintu bibiri bikomeye:

  1. Uburwayi bukomeye: Uburwayi bwo mu mutima.

Umuntu agizwe n’ibice byinshi: umubiri, ubugingo.

Kurwara k’umubiri ukwabyo birababaza. Tekereza noneho uko bimera ku muntu urwaye indwara y’imbere mu mutima. Umutima washeshanguwe no gupfusha abo yakundaga; umutima w’umugore wakomerekejwe n’umugabo yakundaga; umwana wahemukiwe n’ababyeyi be, n’ibindi byose mushobora gutekereza.

Namenye ko nta kigoye nko kuremererwa, gukomereka mu mutima. Kwizera umuntu ukamushoramo urukundo akaguhemukira.

Iyi ni indwara abantu benshi bafite kandi iremereye.

Nize na none ko Imana yaremye umutima ari nayo yonyine iwugirira umuti.

Nshuti ufite imvune y’umuntu w’imbere ndakumenyesha ko Yesu ashobora kukuvura. Niwe muganga ukomeye, niwe uvura abakomeretse, niwe uvura imitima.

Yavuye Yobu, yavuye Dawidi amaze gupfusha umwana, yakijije imitima y’abavandimwe Marta na Mariya, mu bihe byari bibakomereye, hari n’abandi benshi nawe uzi. Uwo niwe nawe ushobora kugukiza.

Ndahumuriza umuntu wose ufite imvune mu mutima.

Mugire mwese umunsi mwiza.

Umwigisha:  Dr. Fidèle MASENGO, the CityLight Foursquare Gospel church