Ubwenge nyakuri – Ev. Nteziryayo Elie

Ubwenge nya kuri – Ev. Nteziryayo Elie

*Ubwenge nyakuri ni iki?

*Ubwenge nyakuri bubonehe?

Hoseya: 4:6

“Ubwoko bwanjye burimbuwe buzize kutagira ubwenge. Ubwo uretse ubwenge, nanjye nzakureka we kumbera umutambyi. Ubwo wibagiwe amategeko y’Imana yawe, nanjye nzibagirwa abana bawe.

Amagambo y’ubuhanuzi bwo mu gitabo cya  Hoseya nubwo abantu benshi bakunda kuvuga aya magambo basa nabashyenga cyangwa batera urwenya ariko ni amagambo akomeye  y’umuburo Imana yaburiraga  ubwoko bwa Israyeli ubwami bwo mu majyaruruguru bari mu gihe bwari bwararetse Imana.

Icyo gihe Isiraheli yarimu bihe bibi biyikomereye by’ibyaha bikomeye nko:

*Gusenga ibishushanyo; Ubwicanyi; Ubusambanyi; Ibinyoma; Kwiba Urugomo, n’ibindi……

Bari baribagiwe Imana rwose

Ikibabaje kandi gitangaje, abatambyi bari aba mbere muri ibyo byaha by’urukozasoni.

Abami bashya bimaga ingoma hakoreshejwe kwica abami bari bazwiho gutabaza Imana cyane.

Muri ibyo bihe, Hoseya yasubiragamo imiburo y’Imana; “Nzamaraho ubwami bw’inzu ya Isirayeli” (Hos 1, 4).

Ubu bwoko bwari bugiye kurimbuka kuko babuze ubwenge

*Ubwenge nyakuri bubonehe?

 Yobu na we yarabyibajije nk’uko tubisoma

Yobu :28:20

“None se ubwenge bukomoka he? No kumenya kuba hehe?””

Iyo dusomye muri iki gitabo dusangamo amagambo meza atubwira aho kwakura ubwenge nyakuri kuko hatubwira ko butaboneshwa amafaranga cyangwa ubundi buhanga abantu biga mu mashuri kuko n’abashakashatsi bakomeye bo muri iyi si batabugeraho ndetse  ngo nta n’igiciro bugira ariko igihimishije bene Data nuko hatanga igisubizo cyiza cy’ihumure kubantu b’Imana.

*Ubwenge nyakuri niki?

Abakorinto :3:18-19

Ntihakagire umuntu wishuka: umuntu wese wo muri mwe niyibwira ko ari umunyabwenge ku by’iki gihe, abe umuswa kugira ngo abone uko aba umunyabwenge nyakuri.

Mbese ntimuzi ko ubwenge bw’iyi si ari ubupfu ku Mana?

 Kuko byanditswe ngo “Itegesha abanyabwenge uburiganya bwabo.”

Aha Paul we yagerageje kubwira abanyabwenge b’iyi si ko ubwenge bafite ataribwo bwenge nyakuri. Hari igihe umuntu yishuka ko kuba afite amadiplome menshi akomeye, kuba akora ibintu bidasanzwe ari bwo byaba bihagije cyangwa  se kuba umuntu ari umutunzi afite ibintu byinshi n’amafaranga menshi akumva ko bihagije ariko ijambo ry’Imana riratubwira ngo Nta handi rero ubwo bwenge twabukuro uretse kubaha Imana (Imigani :8:10).

Yobu: 28:28

Akenshi rero duta umwanya wacu mu bidafite umumaro dushaka ubwenge bw’iyisi ndetse n’amafaranga suko na byo atari byiza ariko igikuru dushake ubwenge butuma twubaha Imana kandi tuve mubyaha ni bwo kuzaba bajijutse by’ukuri.

 Imana y’amahoro ibahe umugisha kdi iduhe gutunga imitima y’ubwenge ni bwo tuzabasha gukora ibyo ushaka no kuyubaha mu izina rya Yesu Kristo Amen.”

Ev. NTEZIRYAYO Elie