Ukwezi twifuzamo impinduka – Dr. Fidèle MASENGO

Mu kwezi kwa gatandatu, Marayika Gaburiyeli atumwa n’Imana mu mudugudu w’i Galilaya witwa i Nazareti, ku mwari wari warasabwe n’umugabo witwaga Yosefu wo mu nzu ya Dawidi, izina ry’uwo mwari ni Mariya. Amusanga aho yari ari aramubwira ati “Ni amahoro Uhiriwe, Umwami Imana iri kumwe nawe.” (Luka 1:26-28).

Nshimishijwe no kuba mu bantu bakwifuriza gutangira Ukwezi gushya kwa Kamena (June) gusoza igicye cya mbere cy’uyu Mwaka. Nkwatuyeho amahirwe menshi. Muri uku kwezi ndakwifuriza kumvamo inkuru nziza.

Uku kwezi guhindure ishusho y’umwaka wa 2023.Mugire ukwezi kwiza mwese!

Dr. Fidèle MASENGO,The CityLight Foursquare Church