Yesu umbereye maso – Dr. Fidèle MASENGO

YESU UMBEREYE MASO


Zaburi 121:4 – 8
Dore urinda Abisirayeli, Ntazahunikira kandi ntazasinzira. Uwiteka ni we murinzi wawe, Uwiteka ni igicucu cyawe iburyo bwawe. Uwiteka azakurinda ikibi cyose, Ni we uzarinda ubugingo bwawe. Uwiteka azakurinda amajya n’amaza, Uhereye none ukageza iteka ryose.


Kimwe mu bintu abatuye Isi bahuriyeho gukenera ni “UMUTEKANO”. Abato n’abakuru barawukeneye, abanyafurika, abanyaburayi, abanyamerika ndetse n’abo muri Aziya barawukeneye, abakire ndetse n’abakene barawukeneye, abize n’abatarize barawukeneye.


Iyo ugeze mu bibuga by’indege urushaho kubyumva, wagera mu bigo bya gisirikare ukiga byinshi.
Umutekano nicyo kintu gitwara amafaranga menshi ku isi: gucura intwaro, kurinda abantu n’ibintu, amafaranga ajya mu butasi no mu nzego z’umutekano, etc….
Ingero za hafi: Murebe akayabo MONUSCO imaze gukoresha DRC, na Za miliyari zikoreshwa Ukraine na Russia!
Igitangaje n’uko uwo mutekano twese dushaka ugoye kuboneka. Abo dukeka ko bawufite bari mu bafite umutekano muke.
Maze gusoma iyi Zaburi nize mo ibintu byinshi harimo ibikurikira:

  1. Umutekano w’ubugingo bwanjye urizewe. Kubera iyi mpamvu, nta wangeraho uko yishakiye. N’ubwo intare zitontoma zimpiga, ziri hanze y’urupango rukinze.
  2. Iruhande rwanjye hari Yesu undinda mu buryo buhoraho. Yesu ampora i ruhande nk’uko mbana n’igicucu. Ubundi ubuzima bwose umuntu abana n’igicucu iteka. Nta na rimwe atakigendana. Niyo kitagaragara gihoraho. Mfite umu “Board guard” uhoraho ndahemba kd udakorera promotion no gushimwa!
  3. Uwiteka arara akanuye ku bwanjye. Kubera iyo mpamvu nje ndyama niziguye. Namenye ko Yesu atarara akanuye andinze ngo nanjye ndare nicaye! Kubera ko ari maso, njye mpawe gusinzira.
  4. Uko ngiye n’uko ngaruka biri mu maboko akomeye y’Imana. Kubera iyo mpamvu nize ko ntaho nagera hatari uburinzi bw’Imana kuko aho yemeye ko ngera hose turajyana. N’ubwo rimwe na rimwe ntamubona ntamva iruhande!
    Ndashima Imana irinze ubugingo bwanjye!
    Mugire umunsi mwiza mwese!

©️ Dr. Fidèle MASENGO,
The CityLight Foursquare Gospel Church