- INYUMBA NZIZA
Iyi nyumba yaramunejeje kuyireba
1 ● ngo hejuru yayo hari abantu bagendagenda bambaye imyenda y’Izahabu
2 ● bugufi bw’urugi hari abantu benshi bashaka kwinjira ariko ntibabibashe
3 ● bugufi bw’urugi hari hicaye ufite igitabo yandikamo uwinjiye
4 ● mumuryango hari abantu benshi biteguye gukomeretsa abashaka kwinjira (satani)
Aho ngo hanyuraga Uw’intwari utinyutse kurwana nabo
Babandi bari hejuru y’inzu babona yinjiye bakaririmba bakamwambika imyenda nkiyabo
Aha Mukristu ntiyabashije kwinjiramo kuko yaragifite ibyaha
Kwinjirayo si amagambo.
Inyumba nziza Dusobanukirwe gato
Inyumba nziza ni ikigerenyo cy’ijuru ni ryiza n’abaho ni beza
Nyamara aho tuva tujyayo ho ntihoroshye *bidusaba kwihara.
Satani yicara k’umuryango w’ijuru?
Umuryango w’ijuru ni mu isi
kuko inzira itujyanayo niho itangirira ninaho isoreza.
Ikuzimu ntamirimo nta migambi uburo tubufite hano Ku isi.
Umubwiriza 9:10 – Umurimo wawe werekejeho amaboko yawe uwukorane umwete, kuko ikuzimu aho uzajya nta mirimo nta n’imigambi uzahabona, haba no kumenya cyangwa ubwenge.
Bivuga ngo udatwaranye ngo utinyuke ibyago byose satani ntiwamucika:
Matayo 11:12 – Uhereye ku gihe cya Yohana Umubatiza , ubwami bwo mu ijuru buratwaranirwa, intwarane zibugishamo imbaraga.niry’intwarane nazo zishyizeho imbaraga.
hari abandika izina na kashi* byerekana kujya mu ijuru *bitazaba umunsi wo kwinjirayo ahubwo tukiri inyuma yaryo abazarwana bakandikwa mu gitabo cy’ubugingo ninabo bazinjira.