UMUNTU WICAYE MU KAZITIRO
Twibukiranye ko Mukristu hano yaracyiri mu ntangiriro z urugendo bari kumusobanurira ibyo ashobora kuzahura nabyo kuzabona ndetse nibyo azitondera
*Iby’uyu muntu wari mu nzu y’umwijima yicaye mu kazitiro k’ibyuma* ugaragaza umubabaro mwinshi narabisomye bintera ubwoba no guhinda umushyitsi kuko uyu muntu yari umugenzi nkatwe nk’abandi bose ndetse ngo yiyizi nk’intungane ari nako abantu bose bamubona. Igihe cyarageze aragwa
Uyu muntu wo mukazitiro ni inyigisho ikomeye kuko agira ati: nari *umuntu wibwira ko ndi umukristo kandi niyitaga intungane n’abantu bakabinyita*.
Nyuma naretse kuba maso nibambira umwami, Mbabaza Umwuka Wera ngera aho ntagishobora Kwizera.
Icyo nababwira ni uko aha uyu muntu *NTABWO YARI YAKIJIJWE NEZA*
atangiye neza ariko ntiyageze kure kubera gushaka guhaza kwifuza kwe.
Ameze nka zambuto zaguye Mu mahwa kuko zabaye nkizikura ariko ntizagira aho zigera kuko amahwa yazinize kimwe n’izo ku kara zameze Vuba ariko bikarangira zumye mumenye ko ntayandi Mahirwe zari zisigaranye yaba ayo KWERA cyangwa KONGERA GUTERWA
*Mumbaze ngo ibi bibaho?*
“`Yego cyane bibaho!
*bishobora guterwa n’idini*umuntu agakirizwa mu idini ryoroshya ibintu ibyo muzi ko bibaho “`,
“`Bishobora guterwa n ubuyobe, umuntu akabwinjiramo azi ko ari ukuri akazagera ubwo ahabira kure ….bibaho rero bikageza umuntu kure aho adashobora gusubira inyuma n’ibindi“`
Abaheburayo 10:28 -29 Uwasuzuguye amategeko ya Mose ko atababarirwaga, ahubwo bakamwica abagabo babiri cyangwa batatu bamushinje, nkanswe ukandagiye Umwana w’Imana, *agakerensa amaraso y’isezerano yamwejesheje, agahemura Umwuka utanga ubuntu*! Ntimugira ngo azaba akwiriye igihano gikabije cyane kouruta Bindi
Abah 6: 4 – 5 Kuko bidashoboka ko abamaze kuvirwa n’umucyo, bagasogongera impano iva mu ijuru, bakagabana ku Mwuka Wera, labyrinthe bakagwa bakavamo, ntibishoboka kongera kubahindura bashya ngo bihane, kuko baba bongeye kwibambira Umwana w’Imana, bakamukoreza isoni ku mugaragaro
Ibyo byose birangiye Musobanuzi abwira mukristu ngo, ajye yibuka uko uwo mugabo ari bimubere akabarore.
Mana turinde gukinisha ibyaha ngo tuzihana ejo kuko dushobora gutungurwa tugapfa tutihannye
TUJYE DUSABIRANA TUZAGEREYO AMAHORO