“…kandi Imana ni iyo kwizerwa…” 1 Abakorinto 10:13
Mu gihe uri mu kaga, jya uzirikana iri sezerano: “Imana ni iyo kwizerwa.”
Yesu yaravuze ati, “Ijuru n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira na hato.” Luka 21:33. Kuri iyi si, buri kintu cyose gishobora guhinduka: akazi, ubuzima, urushako,… byose bishobora guhinduka ariko Imana yo ntihinduka.
Ihora ari iyo kwizerwa, niyo waba urwaye, niyo waba nta kazi ufite, niyo waba utabyara,… wowe komeza wizere Imana gusa. “Mba nararabye iyo ntizera ko nzarebera kugira neza k’Uwiteka, Mu isi y’ababaho. Tegereza Uwiteka, Komera umutima wawe uhumure, ujye utegereza Uwiteka.” Zaburi 27:13-14.
Nukomeza kwizera Imana, ntuzatembagara, ntuzacika intege kandi ntuzata umutwe. Ngaho genzura; mu gihe cyose umuranye n’Imana, ntiyakubereye nziza kurenza uko wowe wabaye mwiza? Ntiyakubereye iyo kwizerwa kurenza uko wabaye uwo kwizerwa? Ntiyakweretse ko idahinduka ariko wowe ugahindagurika?
“kuko impano z’Imana no guhamagara kwayo bitavuguruzwa.” Abaroma 11:29. Iyo Imana iguhaye impano, ntiyisubiza. Iyo iguhaye isezerano, ntiryica. N’ubwo Aburahamu yapfuye, Imana yazirikanye isezerano yari yaramuhaye, iha urubyaro rwe umugisha.
Nawe nusobanukirwa ukuntu Imana ari iyo kwizerwa, uzarushaho kuyiringira.
Imana yacu niyo kwizerwa kandi izahora ariyo kwizerwa,Muhabwe umugisha n’Uwiteka.
Imana niyo kwizerwa ibihe byose ntamuntu wayizeye wigeze akorwa n,isoni Imana iguhe umugisha
Imana niyo kwizerwa ibihe byose ntamuntu wayizeye wigeze akorwa n,isoni Imana iguhe umugisha
Ahhhh!nukuli Imana niyo kwizerwa!Amina
Ni ukuri Imana ni iyo kwizerwa ibihe byose! Njye mu bihe bikomeye bitandukanye mu buzima bwanjye nagiye nyibona by’intanharugero pe! Iyo ataba Imana ahabjye ntihaba hakibukwa! Komeza uyizere ihora iri mask kutugirira neza. Umunsi mwiza.